Rotary Club Kigali Karisimbi yatanze umuganda wo gutera ibiti 100 by'imbuto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiti by'imbuto zitandukanye zirimo avoka, amacunga n'imyembe byatewe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2024 mu ishuri ribanza no mu ryisumbuye bya APACE.

Igikorwa cyo kubitera cyabanjirijwe no kuganiriza abana bo mu mashuri abanza muri APACE ku kamaro k'ibiti ku bantu no bidukikije kugira ngo bazabashe kubibungabunga neza.

Umuyobozi Mukuru wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Satish Kumar yavuze ko icyo gikorwa gikubiye mu mushinga bafite wo gutera ibiti 500 by'imbuto ziribwa mu rwego gufasha abantu kunoza imirire no kurengera ibidukikije.

Yavuze ko mu nyigo yabaye hatoranyijwe imirenge ya Nyakabanda, Nyamirambo na Kimisagara muri Nyarugenge aho bamaze kuhatera ibiti by'imbuto birenga gato 200 muri uyu mwaka, hakaba hasigaye ibindi hafi 300 bizaba byamaze guterwa mu mwaka utaha uwo mushinga urangiye.

Agaruka ku mpamvu bahisemo gutera ibiti yagize ati 'Twatekereje ko umuryango mugari uba ukeneye imbuto z'intungamubiri twiyemeza kuzibaha ku buntu kandi biri no mu buryo bwo kurengera ibidukikije'.

Yakomeje ati 'Hakozwe inyigo muri Kigali igaragaza ko muri iyi mirenge itatu hari abaturage bakennye batabasha kwigurira imbuto zimwe na zimwe kandi ibyo bituma batarya indyo yuzuye n'abana ntibakure neza uko bikwiye. Ni yo mpamvu twiyemeje gutera ibiti'.

Uwo Muyobozi yongeyeho ibyo biti uretse kuzatanga imbuto nibikura banabyitezeho gutanga umwuka mwiza n'umusanzu mu kurwanya isuri mu Rwanda ijya ikunda gutwara ubutaka mu gihe cy'imvura.

Uwari uhagarariye Umurenge wa Nyakabanda muri icyo gikorwa, Kubwimana Shaffy yavuze ko ubufatanye bw'imiryango itegemiye kuri Leta n'inzego z'ibanze butanga inyunganizi ikomeye cyane muri gahunda zizamura imibereho myiza y'abaturage kuko bwunganira ingengo y'imari iba isanzwe bityo izo gahunda zikihuta.

Ihuriro Rotary Club Kigali Karisimbi ryavutse mu 2022 rikomotse kuri Rotary Club Kigali Virunga. Iryo huriro ni ryo rishya mu mahuriro yose ya Rotary Club mu Rwanda aho rikora ibikorwa binyuranye bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abantu.

Kugeza ubu Rotary Club mu Rwanda igizwe n'amahuriro agera ku 10 harimo akorera i Kigali n'akorera mu ntara zitandukanye. Ayo mahuriro yose abarizwa muri Rotary y'u Rwanda na yo ishamikiye kuri Rotary International ikora ibikorwa by'ubugiraneza no kwita ku mibereho y'abantu hirya no hino ku Isi.

Ibiti byatewe mu bice bitandukanye by'ishuri rya APACE
Ibiti byatewe bitangira kwera imbuto mu gihe gito
Abana biga muri APACE bitabiriye iki gikorwa kugira ngo bazabashe kubungabunga ibiti byatewe
Satish Kumar atera igiti
Umuyobozi Mukuru wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Satish Kumar yavuze ko icyo gikorwa gikubiye mu mushinga bafite wo gutera ibiti 500 by'imbuto ziribwa, mu rwego gufasha abantu kunoza imirire no kurengera ibidukikije
Kubwimana Shaffy yavuze ko ubufatanye bw'imiryango itegemiye kuri Leta n'inzego z'ibanze butanga inyunganizi ikomeye cyane muri gahunda zizamura imibereho myiza y'abaturage
Abayobozi muri Rotary Club n'inzego z'ibanze bari bitabiriye icyo gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-karisimbi-yatanze-umuganda-wo-gutera-ibiti-100-by-imbuto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)