Rotary Club Kigali Seniors yateye inkunga abahoze ari abazunguzayi biyubakiye isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagore nyuma yo gukurwa mu muhanda, bibumbiye mu matsinda atatu ariyo Inkingi Rugando, Tugane heza na Terimbere Mutegarugori, mu rwego rwo kwiteza imbere kuko icyo gihe kubera kwizigama biyubakiye isoko rito riherereye mu Rugando.

Ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, Rotary Club Kigali Seniors yashyikirije inkunga ya miliyoni 2,8 Frw aba bagore kugira ngo bakomeze ibikorwa by'iterambere.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Rumongi Aimable yavuze ko bahisemo gushyigikira aba bagore nyuma yo kumva igitekerezo cyabo cyiza.

Yagize ati 'Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kumenya ko hari itsinda ry'abagore bashaka kuva mu muhanda. Icyo gihe twatekereje kubarihira ubwisungane mu kwivuza ariko nyuma twifuza kubatera inkunga kugira ngo bakore imishinga iciriritse bityo bazamuke n'izo mutuelle bajye bazigurira bidasabye ko hari umuntu wo hanze uzibagurira.'

Yakomeje agira ati ' Ni ukubashyigikira mu bucuruzi bwabo kuko basanzwe bacuruza imbuto, imboga n'amakara kandi bafite n'inzozi zo kuzajya barangura i Dubai. Ikindi tuzababa hafi ku buryo tuzabafasha gucunga no gukoresha neza iyi nkunga.'

Ayinkamiye Judithe uyobora amatsinda abiri y'aba bagore avuga ko inkunga bahawe igiye kubafasha kongera igishoro bityo ubucuruzi bwabo butere imbere.

Yagize ati ' Iyi nkunga igiye kudufasha kuko mu matsinda yacu, umunyamuryango yaguzaga agahabwa amafaranga make kuko twabaga tuyashaka turi benshi. Ariko ubu, azajya aguza ahabwe afatika yongere mu bucuruzi bwe bityo twiteze imbere.'

Aba bagore bahoze bacururiza mu muhanda, mu Rugando nyuma bafashwa kuwuvamo ndetse baniyubakira isoko rito ryabatwaye miliyoni 7 Frw.

Bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkokora, bagashirirwa bityo inkunga bahawe igiye kongera kufasha kuzahura ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yashimye Rotary Club ku gushyigikira aba bagore.

Ati 'Ndashimira Rotary yafashije aba babyeyi kuko burya gutera imbere ni ukuzamurana ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo.'

Yasabye kandi aba babyeyi gukomeza kwibumbira mu matsinda kuko aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bunorohereza ushaka kugira icyo abafasha kubona aho abasanga.

Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs 12 zirimo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga na Rotary Club Kigali Gasabo.

Hari kandi Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior, Rotary Club Kigali Karisimbi na Rotary Cosmopolitan.

Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

Rotary Club Kigali Seniors yashyikirije inkunga ya miliyoni 2,8 Frw abacuruzi bo mu Rugando
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Rumongi Aimable yavuze ko bazakomeza gushyigikira aba babyeyi bityo bahindure ubuzima
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yashimye Rotary Club ku bikorwa by'ubugiraneza ikora
Ayinkamiye Judithe uyobora amatsinda abiri y'aba bagore avuga ko inkunga bahawe igiye kubafasha kongera igishoro mu bucuruzi bwabo
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-seniors-yateye-inkunga-abahoze-ari-abazunguzayi-biyubakiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)