Rotary Club Rwanda yakoze ubukangurambaga ku kurandura imbasa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwo rugendo rwakozwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, aho abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bahagurutse kuri Stade Amahoro, berekeza kuri Tennis Club i Nyarutarama.

Urwo rugendo kandi rwanitabiriwe na Dr. Kayondo King ukuriye Komisiyo yashyizweho na Leta ishinzwe kurwanya imbasa ndetse na Dr. Langa Nelia wari uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Dr. Muderevu Alex ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda akanaba umuganga, yavuze ko indwara y'imbasa mu Rwanda koko yacitse ariko ko kuyirwanya byo bitahagaze.

Ati 'Nubwo imbasa itakiri mu Rwanda kuva mu 1993, tugamije kugaragaza ko tugomba guhora turi maso kuko hari ibindi bihugu ikigaragaramo. Tugomba rero gukora ubu bukangurambaga kugira ngo abantu burusheho kuyirinda kuko ibindi bihugu turagendererana'.

Yavuze ko ubusanzwe imbasa yandurira mu kanwa biturutse ku byo umuntu ariye cyangwa anyoye birimo virusi iyitera, aho abibasirwa cyane ari abana bari munsi y'imyaka itanu n'abandi badafite ubudahangarwa buhagije.

Iyo umuntu amaze kuyandura akenshi isiga amaboko cyangwa amaguru bidakora ari byo bibyara ubumuga.

Dr. Mudelevu yasabye abantu gukomeza umuco wo kugira isuku kuko ari bwo buryo bwo kuyirinda ndetse no gukingiza abana bose kuko inkingo zihari zihagije nk'umuti wo gukomeza gukumira ko iyo ndwara.

Karema Carole wari uhagarariye Guverineri w'Akarere ka Rotary 9150 u Rwanda rurimo, yavuze ko uwo muryango utewe ishema no kurwanya imbasa ku Isi no mu Rwanda by'umwihariko.

Yagize ati 'Kuva mu myaka 35 ishize Rotary International ku Isi twinjiye mu rugamba rwo kurwanya indwara y'imbasa. Turi abanyamuryango barenga miliyoni 400 kandi buri umwe atanga 25$ yo kurwanya imbasa buri mwaka'.

Yavuze ko ayo mafaranga Rotary Club ikusanya akurwamo ahabwa Leta akagurwa urukingo rw'imbasa, andi agakoreshwa mu bukangurambaga ahantu hatandukanye bwo kuyirinda.

Yongeyeho ko ibihugu 10 biri mu Karere u Rwanda rurimo muri Rotary kuri ubu biri gukusanya 60.000$ yo kurushaho guhangana n'indwara y'imbasa.

Karema kandi yashimye ubufatanye Leta y'u Rwanda, Rotary Club n'abandi bafatanyabikorwa barimo OMS na UNICEF bafitanye mu guhashya imbasa mu gihugu.

Guverineri wungirije w'Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yavuze ko Umuryango Rotary International wiyemeje kurwanya imbasa nk'imwe mu ndwara zishobora kwangiza ubuzima bw'umuntu aho bamaze gutangamo agera kuri miliyari 2.1 z'amadolari ku Isi yose kuva mu myaka 35 ishize.

Yongeyeho ko kandi Rotary International yafashije mu kuvuza imbasa abantu barenga miiliyoni 3.1, kandi ubukangurambaga bwo kuyirandura burundu ku Isi burakomeje.

Kugira ngo hemezwe ko imbasa yarandutse mu gihugu runaka, habarwa nibura imyaka itatu yikurikiranya nta bwandu bushya bugaragara.

Ku Isi muri rusange imbasa igaragara muri Pakistan na Afghanistan mu gihe ahandi nko muri Afurika ho ibihugu byinshi byayiranduye ariko hakaba hari ibindi bike idaheruka kugaragaramo ariko bitaremezwa ko yaharandutse burundu.

Urugendo rwari rugamije ubukangurambaga ku kurwanya imbasa
Urugendo rwanitabiriwe n'abafatanyabikorwa ba Rotary Club Rwanda
Uru rugendo rwabereye mu Mujyi wa Kigali
Dr. Muderevu Alex ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda akanaba umuganga, yavuze ko indwara y'imbasa mu Rwanda koko yacitse ariko ko kuyirwanya byo bitahagaze
Guverineri wungirije w'Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yavuze ko Umuryango Rotary International wiyemeje kurwanya imbasa nk'imwe mu ndwara zishobora kwangiza ubuzima bw'umuntu ku Isi
Karema Carole wari uhagarariye Guverineri w'Akarere ka Rotary 9150 u Rwanda rurimo, yavuze ko uwo muryango utewe ishema no kurwanya imbasa ku Isi no mu Rwanda by'umwihariko

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle}}




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-rwanda-yakoze-ubukangurambaga-ku-kurandura-imbasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)