Rotary Club Rwanda yishimiye ibyagezweho mu mwaka wahariwe ibikorwa by'ubuvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bikorwa bitandukanye byakozwe birimo n'ubukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu gihugu, abanyamurango ba Rotary Club Rwanda bagaragaje ko bagishikamye ku ntego yo kurandura imbasa ku Isi.

Rugera Jeannette wigeze kuba Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, yatangaje ko urugamba rwo gukomeza gukumira imbasa mu Rwanda barufatanyamo n'abanyamuryango barenga 400 ba Rotary Clubs 12 na Rotaract Clubs eshanu ziri mu gihugu hose.

Ati 'Club zacu zunze ubumwe muri uru rugamba kandi ubukangurambaga buracyakomeje kubera ko ingaruka z'iki cyorezo ntizigarukira ku mipaka y'igihugu.'

Muri uyu mwaka wahariwe gukomeza kurwanya imbasa, hakozwe ibikorwa byo gukingira abana mu Murenge wa Gihara mu Karere ka Kamonyi.

Gukingira imbasa ni ingenzi cyane kugira ngo igihugu gikomeze kwizera ko cyayiranduye burundu. Ku wa 27 Ukwakira 2024 abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda bakoze urugendo rugamije gukangurira ababyeyi gukingiza abana no kwishimira ko Isi imaze kurandurwaho imbasa ku ijanisha rya 99,99%.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, Dr. Muderevu Alexis ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda akaba n'umuganga, yasabye abaturarwanda gukomeza kuba maso birinda imbasa no gukora ku buryo nta mwana uvuka ngo ntahabwe urukingo.

Ati 'Tugomba kuba maso twirinda ko iki cyorezo cyakongera kugaragara. Nk'uko mubizi hari impamvu nyinshi zishobora gutuma cyongera kubyutsa umutwe harimo n'urujya n'uruza w'abantu bava mu bihugu iyi ndwara ikigaragaramo bashobora kuyikwirakwiza mu bandi. Icyo gihe igihugu gisabwa guhora cyiteguye ko abinjira bose bagomba guhabwa urukingo nk'uburyo bukomatanyije bwo kurandura burundu iki cyorezo.'

Ku rwego mpuzamahanga imbasa ntigifatwa nk'icyorezo kibangamiye ubuzima bwa muntu kuko ingamba zo kukirwanya zihamye.

Abafatanyabikorwa mpuzamahanga ba Rotary mu kurwanya imbasa harimo Bill & Melinda Gates Foundation, UNICEF, CDC n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS).

Imibare ya OMS igaragaza ko imbasa yaranduwe ku rwego rw'Isi ku rugero rwa 99,9%, hasigaye ibihugu bya Afghanistan na Pakistan n'agace gato ko muri Gaza.

Umukozi muri Porogaramu yiswe 'Expanded Programme on Immunization (EPI)' yo gutanga inkingo ku bana benshi, Dr Muhayimpundu Marie Aimée, yatangaje ko gukingira ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ko iyi ndwara yakongera kugaruka.

Ati 'Gukingira buracyari uburyo bwizewe bwo kwirinda. Birakenewe ko gukingira no gusuzuma bikomeza. Twabonye ko imbasa rimwe na rimwe ishobora kongera kugaruka, rero hatabayeho ibikorwa bihoraho ibintu birahinduka.'

Masterjerb Paul Birungi wigeze kuba Perezida wa Rotary Club Virunga mu 2004-2005, yavuze ko uretse no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya imbasa, banafasha abo yagizeho ingaruka barimo abafite ubumuga.

Ati 'Mu gihe nari Perezida wa Rotary Club Virunga, twatanze amagare 550 y'abafite ubumuga mu gihugu hose mu bigo byose bya Gatagara ndetse dushyiraho ikigo (mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe) gikora insimburangingo ku bazikeneye.'

'Turi guharanira ko nta wuhezwa aho abantu bamugajwe n'imbasa bashobora kwibeshaho, tubakangurira gukora imyitozo ngororamubiri no kubafasha binyuze muri gahunda mpuzamahanga zigenewe aafite ubumuga.'

Ibikorwa bya Rotary Club Rwanda kandi bigera no mu burezi no gukuza umuco wo gusoma binyuze mu masomero ndetse Rotary Club Kigali Virunga yagize uruhare mu kubaka Isomero Rusange rya Kigali.

Ku munsi wahariwe kurwanya imbasa ku Isi, wizihizwa ku wa 24 Ukwakira, bazirikanye Dr. Jonas Salk wakoze urukingo rwa mbere rw'imbasa.

Rugera Jeannette wigeze kuba Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 yatangaje ko bashyize hamwe mu kurwanya imbasa
Dr. Muderevu Alexis ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda yasabye abaturage kuba maso no gukingiza abana
Dr Muhayimpundu Marie Aimée yatangaje ko gukingira ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ko iyi ndwara
Masterjerb Paul Birungi, wigeze kuba Perezida wa Rotary Club Virunga mu 2004-2005 yavuze bafasha abo imbasa yateye ubumuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-rwanda-yishimiye-ibyagezweho-mu-mwaka-wahariwe-ibikorwa-by-ubuvuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)