Rubavu: Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo uwari umunyamakuru wayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Radiyo Isano yumvikanaga mu turere twa Rutsiro na Rubavu ndetse no mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy'i Goma, yavuye ku murongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, umuhesha w'inkiko w'umwuga amaze gufatira ibikoresho byose yifashishaga bigahita bikurwa aho yakoreraga.

Impamvu y'iri fatirwa ry'ibyo bikoresho, ni ukugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w'urukiko rwa Rubavu ba nyiri iyo radiyo batsinzwemo n'umukozi wabo wabakoreraga nk'umuyobozi wa radiyo, kwishyura ku neza birananirana biba ngombwa ko hitabazwa ingufu za leta nk'uko biteganywa n'amategeko.

Nk'uko bivugwa n'ababibonye muri iki gitondo, Umuhesha w'inkiko w'umwuga Me Florence Irambona, yageranye n'inzego z'umutekano zirimo Polisi na Dasso aho iyo radiyo yakoreraga ategeka ko ibikoresho byayo byose bifatirwa kugira ngo bizatezwe haboneke ubwishyu bwa Sabune Olivier wakoreye Radiyo Isano.

Sabune Olivier wayoboye Radiyo Isano ari nawe watumye ibyo bikoresho bifatirwa ngo yishyurwe, yagize ati "Njye nakoze ndi umuyobozi wa radiyo mu 2021 mfite amasezerano y'imyaka itanu mara umwaka wose ntahembwa noneho nkakomeza kurwazarwaza nibwo natangiye kwishyuza ibirarane nabwo biranga ndandikira Akarere mbasaba ko badufasha gukemura ikibazo ahita anyandikira urwandiko rumpagarika."

"Nakomeje kwishyuza aza kuyanyishyura nabi, ibi byafatiriwe ni urubanza naregeye urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwo kunyirukana binyuranyije n'amategeko ndamutsinda kugeza igihe nteje kashe mpuruza urubanza ruba itegeko."

Manzi Elijah nawe yagize ati "Njye banyambuye 4,850,000Frw nabihaye umuhesha w'inkiko ariko ntiyabikozeho kuko mu bafatiriye ntabwo ari njyewe, njye narahakoze nshinzwe imari n'ubutegetsi ariko hashira igihe kinini batayampa kugeza ubwo mbonye ko kwikiranura ubwacu binaniranye ndegera umugenzuzi w'umurimo mu karere."

"Icyo gihe babaze n'ibirarane biba miliyoni icyenda, ariko ku bwumvikane bwanjye n'umukoresha kuko numvaga ntashaka amahane tuzigabanyamo kabiri ziba 4,5000,000Frw duhana n'igihe twemeranya ko nkora ukwezi kumwe nkasesa amasezerano noneho biza kuzamuka, igihe cyarageze ntiyanyishyura kugeza n'ubu ayo natsindiye ntiyanyishyuye."

Twagerageje kuvugana n'umwe mu bakozi bari basigaye bakorera Radiyo Isano kugira ngo tumenye uko baritwara muri iki kibazo kuko amakuru yavugaga ko Niyigena Sano François nyirayo ari mu mahanga ariko uwo mukozi nawe yatubwiye ko ibyo byabaye nawe atari aho bakoreraga.

Mu gihe twatunganyaga iyi nkuru hari andi makuru n'ubuhamya bwavugaga ko usibye n'abo bakozi bareze hari n'abandi bambuwe ariko batari barenga ndetse hari n'abandi bantu batakoreraga icyo kigo nabo bambuwe mu bundi buryo butandukanye.

Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo Sabune Olivier wari umunyamakuru wayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ibikoresho-bya-radiyo-isano-byafatiriwe-kubera-umwenda-ibereyemo-uwari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)