Rubavu: Umuyobozi w'umudugudu yafatanywe inka yibwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndagijimana Rukwene watawe muri yombi akekwaho kwiba inka ku wa 30 Ukwakira 2024. Yibwe mu Murenge wa Mudende, Akagari ka Ndoranyi ho mu Mudugudu wa Nyabishongo mu rugo rw'uwitwa Nsengiyumva Alphonse.

Umusigire w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiliba, Sinabakeka Jean de Dieu, yemeye ko uwo mudugudu yatawe muri yombi agashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanama, agira inama abayobozi yo kutararikira iby'abandi kugeza aho babyibye.

Yagize ati "Ayo makuru twayamenye, inka bayimusanganye niba hari ukuntu akorana n'abajura bakaba bari bayimubikije ntabwo tubizi, ariko yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kanama ubu ari gukurikiranwa. Ni ubwa mbere bibaye nta bujura yari yaraketsweho na rimwe."

Yakomeje agira ati "Abantu b'abayobozi icyo tubashishikariza ni ukureka akaboko karekare bagakora inshingano kandi bakaba intangarugero mu byo bagomba gukora cyane cyane mu mico no mu myifatire kugira ngo abaturage babarebereho urugero rukwiye. Inka yari yibwe yo yasubijwe nyirayo."

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inka yari yibwe mu Murenge wa Mudende yasubijwe nyirayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umuyobozi-w-umudugudu-yafatanywe-inka-yibwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)