Ruhango: Abana bagaragaye bafashe Ibendera mu mvura batangiye gushimirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bana ni Gisubizo Erneste, Irasubiza Nepomucsene, Maniraguha James, Mugisha Patrick, Mugisha Obed na Mugabo Bruce. Bafite imyaka iri hagati ya 10 na 13 y'amavuko, aho biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza.

Ubwo imvura yagwaga kuri iriya tariki, umuyaga mwinshi washatse kugurukana Ibendera ry'igihugu riri mu kigo cyabo, maze bariya bana b'abanyeshuri babona igiti cyaryo gitangiye guhengama, basohoka mu mashuri aho bari bugamye bajya kuriramira kugira ngo umuyaga utaritura hasi.

Bakomeje gufata igiti imvura irabanyagira ndetse n'umuyaga ari mwinshi cyane ku buryo wanasakambuye amwe mu mashuri yo kuri icyo kigo cyabo, ariko ntibyabaca intege.

Umuyobozi wa EP Cyobe, Mugirwanake Aaron, yabwiye IGIHE ko bari mu bihe by'ibiza, ariko abo bana bakagaragaza umutima w'ubutwari, ibintu byanejeje benshi barimo n'abarezi b'iri shuri.

Yavuze ko ubundi abana icyenda aribo batabaye bwa mbere, ariko batatu umwarimu akababuza kugenda, mu gihe batandatu bo bari bamaze kunyaruka bagiye.

Ati 'Twasaga nk'abari mu biza, kuko mu gihe bakoraga biriya hari n'amashuri yarimo asenyuka, ariko bo ntibagira ubwoba bakomeza gufata igiti cy'Ibendera.''

Yakomeje avuga ko kubera umuyaga mwinshi, wageze aho ukabarusha imbaraga, igiti cy'ibendera kikavunika, ibendera rikagwa hasi mu byondo, ibintu byababaje bariya bana cyane.

Umutima wo gukunda no kubaha ibirango by'igihugu bawukuye hehe?

Mugirwanake, yavuze ko EP Cyobe ari ishuri rishya kuko ryubatswe muri COVID-19, ibi ngo byatumye ibendera bahazanye bwa mbere, abana barabonye icyubahiro ryahawe rizamurwa, bikanajyana n'amasomo bajya bahabwa atandukanye arimo kubaha ibirango by'igihugu ndetse no kumenya kurinda ibikorwaremezo birinda kubyangiza cyangwa kurebera ababyonona.

Ati 'Ubundi tukizamura ibendera, kuko turi ikigo gishya, abana barabibonaga, ariko kandi tujya tugira igihe cyo kuririmba Indirimbo Yubahiriza Igihugu, byose abana baba babireba, ndetse tugira n'umwanya w'itorero, kandi icyo gihe cyose tubaganirizamo ibintu byinshi byo guha agaciro ibirango by'igihugu, kurinda ibikorwaremezo no gufata neza ibintu byose.''

Nyuma y'ikwirakwira ry'iyi nkuru yatangaje benshi, inzego zitandukanye zatangiye kwemerera abana amashimwe atandukanye kubera umutima wo gukunda igihugu bagaragaje.

Ku ikibitiro, umuyobozi w'ishuri yageneye aba bana ishimwe ririmo ibikoresho by'isuku nyuma y'iki gikorwa bagaragaje, ndetse yatangarije IGIHE ko hateganyijwe inama ya komite y'ishuri ngo hatekerezwe uko bazashimirwa by'umwihariko.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonse, nawe yabwiye IGIHE ko nk'akarere bakozwe ku mutima cyane n'igikorwa cyiza cy'aba bana, avuga ko hari gutegurwa uko babasura bakabashimira n'ubwo ateruye ngo avuge nyakuri icyo babateganyiriza.

Yagize ati 'Burya n'ijambo rishimira riba ari ryiza ku mwana wagaragaje igikorwa nka kiriya, guhemba biri mu buryo bwinshi, n'iyo umuntu agushimiye muri kumwe biba byiza, ariko kandi n'ibindi byose bizashoboka, turiho turabiteganya.''

Mu yandi makuru IGIHE yamenye ni uko n'umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu Karere ka Ruhango yasuye aba bana, abizeza ko azagaruka abazaniye ibihembo, atasobanuye neza ibyo ari byo.

Uretse aba kandi, abinyujije kuri Facebook, Senateri Dr Emmanuel Havugimana, yanditse asabira aba bana kuzahembwa, aho yagize ati 'Byankoze ku mutima! Aba bana mbasabiye ibihembo.''

Hari n'abandi kandi bakomeje kugaragaza amarangamutima, basabira aba bana kuzafashwa kubera umutima udasanzwe bagaragaje wo gukunda igihugu.

Aba bana uko ari batandatu hamwe n'umurezi wabo
Aba bana basuwe n'Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbuye, Floribert Muhire ashima ubutwari bagize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abana-bagaragaye-bafashe-ibendera-mu-mvura-batangiye-gushimirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)