Ruhango: Abanyeshuri bagaragaye bafashe Ibendera ry'Igihugu ngo ritagwa bahembwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Ukwakira 2024, nibwo abana icyenda barimo batandatu bagaragaye bafashe ibendera mu mvura. Hari bagenzi babo batatu babujijwe na mwarimu wabo ubwo bashakaga kujya gufasha bagenzi babo kurishyigikira. Iki gukorwa aba bana bakoze cyafashwe nk'ubutwari ndetse abantu benshi bagatangira kubasabira ishimwe.

Umwe muri abo bana witwa Gisubizo Ernest, uri mu bahembwe, yabwiye itangazamakuru ko yumvishe abanyeshuri biyamira cyane bavuga ko ibendera rigiye kugushwa n'umuyaga, agahita asohoka ngo arishyigikire ritagwa.

Yagize ati 'Bagenzi banjye bahise baza turafatanya mu mvura nyinshi cyane.'

Gisubizo yavuze ko mu nyigisho bahawe mu ishuri bababwiye ko ahari ibendera ry'Igihugu haba hari ubwigenge, kandi ko riramutse riguye hasi igihugu kiba gitaye icyizere, ari nayo mpamvu bagize umuhate wo kurirwanaho.

Umuyobozi wa EP Cyobe, Mugirwanake Aaron, yavuze ko mu isomo ry'uburere mboneragihugu bigisha abana, harimo gukunda Igihugu no kurinda ibirango by'Igihugu birimo n'ibendera, ari nayo mpamvu ahamya yatumye aba bana bakora ibi, agasaba ko byaba isomo no ku bandi.

Komiseri wa Polisi y'u Rwanda Ushinzwe Guhuza Ibikorwa bya Polisi n'abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, yavuze ko aba banyeshuri bakoze igikorwa cy'ubutwari batitaye ko bashoboraga kuhasiga ubuzima, ari nayo mpamvu bashimiwe.

Ati 'Baranyagiwe ndetse bakubitwa n'umuyaga, ariko ntibabyitaho bakomeza gufata Ibendera ry'Igihugu ngo ntirigwe. Ni yo mpamvu tubashimiye twese.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko ibyo aba bana bakoze bifite aho bihuriye n'uburere bahawe, yibutsa ko ubutwari budategereza imyaka myinshi.

Ati 'Harimo n'icyizere, urukundo rw'igihugu ubutwari ubumwe n'ubudaheranwa bigenda bizamuka mu Banyarwanda. Isomo ririmo hano ni uko ubutwari butagombera umukuru gusa, ubutwari ntabwo bugombera ibintu binini cyane, ahubwo abantu bakwiye gutekereza icyo bakora kiganisha ku gukunda igihugu kigahererekanya n'icy'undi yakoze, bityo igihugu n'abacyo bakabaho neza.'

Ishuri Ribanza rya Cyobe ryigaho abana basaga 750, rikaba ryaratangiye gukora mu 2021, mu gihe cya COVID-19.

Iyi mvura yagushije ibendera rigafatwa n'abana, yanasenye bimwe mu byumba by'amashuri bibiri n'ibiro by'Umudugudu wa Cyobe, ndetse inangiza imyaka myinshi yiganjemo urutoki.

Ibihembo aba bana bagenewe birimo amakayi, amakaramu, imyenda y'ishuri ndetse n'inkweto.

Indi nkuru bijyanye: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abana-bagaragaye-bafashe-ibendera-mu-mvura-batangiye-gushimirwa

Abanyeshuri ba EP Cyobe basabwe kurebera urugero rwiza kuri bagenzi babo, bakarushaho gukomeza gukunda igihugu cyababyaye
Abana icyenda bagaragaje umuhate mu kurengera Ibendera ry'Igihugu ryari rizamuye muri EP Cyove, bahembwe ibikoresho by'ishuri birimo amakaye, imyenda y'ishuri, inkweto n'ibindi
ACP Theddy Ruyenzi, ubwo yafatanyaga na Meya wa Ruhango, Habarurema Valens guhemba Gisubizo Ernest
Umuyobozi wa EP Cyobe, Mugirwanake Aaron, yavuze ko abana bo kuri iri shuri babigisha indangagaciro zitandukanye zirimo no kubaha ibirango by'igihugu
Gisubizo Ernest watabaye mu ba mbere Ibendera ry'Igihugu ryari rigiye kugushwa n'umuyaga, yavuze ko yabwiwe mu ishuri ko igihugu gifite ibendera kiba cyigenga
Abayobozi n'abarezi ba EP Cyobe bahawe icyemezo cy'ishimwe, basabwa gukomeza kurerera neza u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abanyeshuri-bagaragaye-bafashe-ibendera-ry-igihugu-ngo-ritagwa-bahembwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)