Ruhango: Ubuyobozi bwahakanye iby'Umuyobozi w'Akagari ufungiye mu nzererezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'ifungwa ry'uyu mukozi w'Akagari ka Bihembe ushinzwe iterambere, yatangajwe kuwa 30 Nzeri 2024, aho byavugwaga ko yaba yarafashwe mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2024.

Abatanze amakuru bavugaga ko uyu Ndagijimana yajyanwe muri Transit Centre iherereye ahitwa i Kebero mu Murenge wa Ntongwe, ariko bakagaragaza ko batiyumvisha impamvu umukozi wa Leta yajyanwa mu kigo cy'inzererezi aho gushyikirizwa ubugenzacyaha mu buryo bumenyerewe ngo akurikiranwe ku byo yaba aregwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko uwo mukozi akiri mu kazi n'ubwo ngo akurikiranweho amakosa y'imyitwarire mibi mu kazi.

Ati 'Uriya mukozi ntawe dufite muri Transit rwose, ibyo bavuga ntabwo ari byo, ahubwo kubera imyitwarire ye itari myiza, no mu kazi abonekayo gakeya, ari nayo mpamvu arimo gukurikiranwa ku makosa asanzwe y'akazi. Nta kindi cyaha tumuziho.''

Meya Habarurema yakomeje avuga ko amakosa y'akazi uyu mukozi w'akagari avugwaho arimo gukurikiranwa na komite ishinzwe imyitwarire y'abakozi mu Karere ka Ruhango.

Hari amakuru avuga ko uyu muyobozi mu Kagari yaba akunda kunywa inzoga nyinshi agasinda ari mu kazi, ndetse hakaba n'igihe amara igihe atagera ku kazi kandi nta mpamvu ifatika yatanze.

Ibiro by'Akarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ubuyobozi-bwahakanye-iby-umuyobozi-w-akagari-ufungiye-mu-nzererezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)