Ruhango: Umuturage yasanze mu isambu ye hatabwe umurambo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu murambo w'umugabo w'imyaka wataburuwe mu isambu y'umuturage witwa Munyaruhara iri mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango mu Kagari ka Rwoga.

Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 30 Nzeri ubwo umukuru w'Umudugudu wa Kabambati n'abandi baturage babonaga amaraso menshi bakayibazaho bayakurikira akabageza ahantu bigaragara ko hatabye ikintu.

Bahise bitabaza inzego z'umutekano basanga harimo umurambo w'umugabo utahise umenyekana imyirondoro.

Kumenya imyirondoro ye byaturutse kuri Mukandinda Bernadette, umugore wa nyakwigendera, wageze ahabereye urwo rupfu ari gushakisha umugabo we yavugaga ko yari yamubuze mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2024, ubwo yajyaga mu kazi ntatahe.

Uyu Mukandinda akihagera, yeretswe uyu murambo maza atungurwa no gusanga ari umugabo we bishe urw'agashinyaguro.

Shyirambere Didas, Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabambati, yabwiye itangazamakuru ko ibyo babonye mu mudugudu wabo ari agahomamunwa.

Ati 'Ni amahano akomeye kuba abantu bica umuntu bagahita banamutaba rwose.'

Yakomeje avuga ko nta nduru yigeze yumvikana muri uyu mudugudu, cyangwa ngo hagire umuturage utaka ko yabuze umuntu, bakibaza uko uyu muntu yaba yarishwe.

Abaturage bo muri aka gace babajwe cyane n'uru rupfu, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababikoze bakabiryozwa kugira ngo bongere bagire icyizere cy'umutekano.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, nawe yemeje iby'iyi nkuru, avuga ko bikekwa ko uyu muturage yaba yishwe n'abantu bataramenyekana.

Abageze ahabereye ubu bwicanyi bose baguye mu kantu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuturage-yasanze-mu-isambu-ye-hatabwe-umurambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)