Ruhango: Umuturage yatangiye kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero ku giti cye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanda uzubakwa mu Kagari ka Nyamagana mu Midugudu ya Gataka na Ruhuha, akavuga ko yabitewe n'impanuro za Perezida Kagame uhora asaba Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo.

Mu gutangiza imirimo yo kubaka uyu muhanda, ku wa 08 Ukwakira 2024, Rwemayire wahize kubaka uyu muhanda, yavuze ko iki gitekerezo yari akimaranye imyaka 10, ariko akagenda agira imbogamizi.

Yavuze ko inkomoko y'iki gikorwa ari impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zo gusaba Abanyarwanda bose guhora batekereza uko bishakamo ibisubizo aho bishoboka hose, badategereje Leta igihe cyose.

Ati "Iyo turebye dusanga mu Karere ka Ruhango hari imihanda myinshi idakoze kandi si uko itihutirwa. Ubushobozi bw'Akarere ntabwo bwakorera byose rimwe, ni yo mpamvu twabonye natwe twakwishakamo ibisubizo,tukubaka uyu muhanda.''

Yakomeje avuga ko yumva umusanzu we uzagirira akamaro abazakoresha uyu muhanda bose bityo Akarere na ko kagakora indi mihanda na yo ikenewe muri uyu mujyi wa Ruhango no mu bindi bice by'akarere.

Bamwe mu batuye mu gace uyu muhanda uzanyuramo, bavuze ko iki gikorwa ari icy'agaciro kandi gikwiye kuba urugero rwiza no ku bandi bose.

Umwe muri bo yagize ati "Kubona umuntu ku giti cye yubaka umuhanda nk'uyu rwose, biba bikwiriye kubera abandi urugero rwiza bagatera ikirenge mu cye. Tunaretse ko uyu muhanda uzatworohereza mu ngendo abawuturiye, kubaka umuhanda ubundi bizatanga akazi ku bantu benshi nanjye ndimo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens,wanayoboye imirimo yo gutangiza iyubakwa ry'uyu muhanda, yavuze ko uje wiyongera ku yindi mihanda itari mike Leta imaze kubaka, ashima ubwitange bw'uyu muturage.

Ati "Uyu munsi turishimira ko mu mihanda iri kubakwa mu Karere ka Ruhango, tugiye kongeraho undi ariko noneho ku bufatanye n'abaturage ubwabo. Twaje kumushyigikira ngo tumwereke ko ibyo akora tubishima nka Leta. Uyu muhanda uzagirira akamaro abantu benshi, tukaba dushishikariza abaturage kugira imvumvire nk'uyu,abaturage bagashishikarira gukora ibikorwa nk'ibi.''

Yakomeje avuga ko muri Ruhango bakomeje kurangwa n'ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa n'ubutwari bwo kubaka u Rwanda, birimo iby'abana baramiye ibendera ry'igihugu ryari rigiye gutwarwa n'umuyaga,ndetse n'icy'uyu uri kubaka umuhanda unahenze, ibimenyerewe kuri Leta, avuga ko byo bishimangira gukunda igihugu no kwitanga.

Uyu muhanda uzaba ufite metero zirenga 800, ufite ubugari bwa metero icyenda, zirimo esheshatu z'umuhanda wa tricouche (usanzwe umenyere gucaho n'imodoka ziremereye), ukanagira metero 1.5 kuri buri ruhande ahagenewe abanyamaguru, hazaba harimo n'amapave, ukazubakwa mu gihe cy'amezi atatu.

Usibye uyu, mu Mujyi wa Ruhango hamaze kuzura imihanda ya kaburimbo, igera kuri kilometero eshanu,n'ibindi 4.5 biri hafi kuzura, byose bikaba 9.5Km.

Ni mu gihe muri gahunda ya NST2 y'imyaka itanu iri imbere, hari gahunda yo kubakamo ibindi bilometero 15.

Ibi byose bikaba biri muri gahunda yo kurimbisha umujyi, no kuwuzamurira agaciro ndetse no gufasha abahatuye gutura neza.

Ni mu gihe uyu mujyi ufite intego yiswe 'Ruhango ikeye', ikaba gahunda igamije kurushaho kunoza isuku mu mujyi wa Ruhango.

Ubwo abayobozi batambagiraga ahgiye kubakwa uyu muhanda
Meya Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yavuze ko igikorwa nk'iki cy'umuhanda wubatswe n'umuturage bishushanya gukunda igihugu kuko ugirira akamaro abantu benshi.
Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, usanzwe anayobora ishuri rya Lycee de Ruhango, yavuze ko umutima wo kubaka uyu muhanda yawukuye mu mpanuro za Perezida Paul Kagame zo kumenya kwishakamo ibisubizo
Imihanda ikomeje kubakwa mu Mujyi wa Ruhango, igenda irushaho kuwongerera isuku
Uyu muhanda uzaba ushamikiye ku wundi munini wa Kigali-Ruhango-Huye
Abaturage b'ahazanyuzwa uyu muhanda n'abandi muri rusange, bishimiye iki gikorwa cyiza, bavuga ko gikwiye kubera abandi urugero
Gahunda ya 'Ruhango icyeye' igamije kurimbisha Umujyi wa Ruhango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuturage-yiyemeje-kunganira-leta-yubaka-umuhanda-wa-kaburimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)