Rulindo: Abantu babiri bapfuye, hakekwa umuceri uhumanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abitabye Imana ni abana babiri bo mu muryango umwe, umukuru w'imyaka icumi na murumuna we w'imyaka itatu.

Bikekwa ko bizize umuceri wacurujwe muri ako gace wagize n'ingaruka ku bandi bantu 24 bo mu miryango itandatu.

Uwo muceri uvugwa, wagiye ugurwa muri butiki zitandukanye bawita umu-Tanzaniya ariko bawuteka ukajya uhindura ibara ukajya gusa n'umuhondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Kabayiza Alcade yemeje aya makuru, avuga ko abo bitabye Imana n'abarwaye bose bahurizaga ku muceri bagize muri iki cyumweru.

Yagize ati 'Batubwiraga ko bahashye umuceri ariko bawugura ahantu hatandukanye, bawuteka ukajya uhindura ibara ukajya gusa n'umuhondo , umuntu wese wawuriyeho nibo bagiye bahura n'ingaruka."

Yakomeje agira ati "Abari bari kuvurwa bose basezerewe ubu turimo kuganira nabo dufatanyije n'izindi nzego. Abitabye Imana ni amakuru ataratangiwe igihe kuko batangiye gufatwa kuwa Mbere kugeza ejo ubwo twabimenyaga."

Gitifu Kabayiza yakomeje agira inama abaturage ko bajya bagira ubushishozi kubyo bahaha, bakareba niba byaba bitararengeje igihe.

Kugeza ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Polisi, inzego z'ibanze n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa bari gukorana ngo have hamenyekana icyaba cyateye ibyo bibazo kuko n'ibizamini bafashwe bikajya gusuzumwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-babiri-bapfuye-hakekwa-umuceri-uhumanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)