Rumaze imyaka 6 rukoreshwa! Imaramatsiko ku r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru u Rwanda rwatangiye gukingira icyorezo cya Marburg. Ku ikubitiro abatangiye guhabwa uru rukingo ni abakora mu nzego z'ubuvuzi cyane cyane abakora ahantu hatuma bahura n' abarwaye iyi ndwara.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko uru rukingo atari ubwa mbere rugiye gukoreshwa ndetse hakaba hari icyizere ko ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo kurandura burundu iki cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan yatangaje ko uru rukingo rukoreshwa mu kurwanya Marburg mu Rwanda rwatangiye gukoreshwa ku bantu guhera mu 2018.

Amara impungenge Abanyarwanda, Dr Butera yavuze ko amagenzura yose yakorewe kuri uru rukingo yagaragaje ko nta ngaruka mbi rugira ku buzima, nta zindi ndwara rutera, kandi ko rutuma umubiri utangira gukora ubwirinzi mu gihe gito.

Dr Butera yavuze ko nta mbogamizi zikwiye kubaho kuri uru rukingo ruri gutangwa kuko rusanzwe rukoreshwa n'ahandi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n'ahandi.

Ati: 'Tukaba dushishikariza abantu kwitabira gahunda zose tuba tubagezaho harimo n'iyo yo gutanga inkingo kuko cyane cyane muri ibi byorezo n'indwara zandura, gahunda yo gukingira igira uruhare rukomeye mu kurinda abantu ko Marburg yabagiraho ingaruka ariko no kwirinda ko ikwirakwira ryayo ryakomeza, tukaba dushishikariza abantu kwirinda kugira ngo duhashye iki cyorezo vuba.'

Dr Butera yavuze ko urukingo rwa Marburg rutangwa muri dose imwe kandi abamaze kwandura badakingirwa ahubwo hari imiti bahabwa. Ati: 'Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko dose imwe, nyuma y'iminsi itatu ubudahangarwa bw'umuntu buba bwamaze kwiyubaka ku kigero kigera kuri 70% noneho nyuma y'icyumweru, ubudahangarwa buba bugeze hagati ya 95-96%, dose imwe yonyine rero ikaba ihagije kugira ngo ikurinde.'

Ubwo yagarukaga ku buryo buzifashishwa mu gukingira Marburg, yagize ati: "Ayo mavuriro agendanwa rero ni ho abantu bazajya bakingirirwamo, ni imodoka zihariye zishobora gutangirwamo inkingo, zikaba zisanga abantu aho bari."

Kuba mu bamaze kwamburwa ubuzima n'iyi ndwara higanjemo abakora mu nzego z' ubuvuzi, ni ho Dr Brian Chirombo uhagarariye ishami ry' Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda ashima uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubarinda no kubitaho by'umwihariko, avuga ko kuba iki cyorezo cyarahereye ku bakora mu nzego z'ubuzima, ari ikintu kigomba gutuma inzego zose zihaguruka zigafatanya kuko abaganga baramutse barwaye nta wavura abaturage.

Uru rukingo ruri gutangwa mu Rwanda rwitwa Sabin Vaccine rwakozwe n'Ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute, cy'i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu hakaba haraje doze 700 ariko byitezweho ziziyongeraho izindi mu minsi iri imbere.

Minisitiri w'Ubuzima avuga ko ibimaze gukorwa byose bitanga icyizere ko iyi ndwara izarandurwa burundu kandi vuba, gusa agasaba abantu kwirinda ibihuha.


MINISANTE yamaze impungenge Abanyarwanda ku rukingo rwa Marburg rwatangiye gutangwa mu Rwanda


Gutanga uru rukingo byahereye ku bakora mu nzego z'ubuvuzi


Hari gutangwa dose imwe gusa


Rurinda icyorezo cya Marburg ku kigero gishimishije 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147523/rumaze-imyaka-6-rukoreshwa-imaramatsiko-ku-rukingo-rwa-marburg-rwatangiye-gutangwa-mu-rwan-147523.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)