Byatangajwe nyuma y'amatora y'abayobozi bashya b'amakoperative atatu muri ane ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama ku wa 29 Ukwakira 2024.
Koperative z'abahinzi b'umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama zatoye ni KOIMUNYA yo mu murenge wa Nyakabuye, KOJIMU yo mu murenge wa Muganza, na KEHEMU yo mu murenge wa Bugarama.
COPORORIKI yo mu murenge wa Gikundamvura niyo itakoresheje amatora kuko abayobozi bayo batararangiza manda.
Nk'ibisanzwe aya matora yitabiriwe n'inteko itora abayobozi ba koperative igizwe n'abayobozi b'amatsinda.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko bagiye kuganira n'abayobozi bashya b'aya makoperative ku bibazo bikunze kugaragara mu makoperative birimo kwibwa umusaruro n'imicungire mibi y'umutungo.
Ati 'Ikindi nabasabye ni uko nyuma y'uko batowe bazaza bagasinyana imihigo n'akarere, bakavuga ngo koperative nyisanze hano ku mwaka nzaba nyigejeje aha ngaha. Icyo gihe tugakora igenzura dufatanije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire y'amakoperative, wa wundi wagaragaje intege nkeya akagirwa inama. Twifuza ko koperative zikura ntizibe za koperative zihora ku rwego rumwe'.
Amasezerano aje akenewe!
Perezida wa koperative y'abahinzi b'umuceri ba Kizura yo mu murenge wa Gikundamvura, Oscar Hamenyimana, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko asanga aya masezerano abayobozi b'amakoperative bagiye kujya bagirana n'ubuyobozi bw'akarere azatuma abayobozi b'amakoperative bakorana umurava mu kuzuza inshingano zabo.
Ati 'Nidusinya imihigo bizatuma umuyobozi wa koperative azajya ashyira igitsure ku bakozi ba koperative kuko azaba aziko hari abazaza kumubaza impamvu intego yihaye atayigezeho'.
Bunani Obed, umaze imyaka 4 ayobora ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama yavuze ko iyi gahunda yo gusinyana amasezerano hagati y'umuyobozi wa koperative n'akarere ije ikenewe.
Ati 'Nanjye nayishyigikira kuko umuyobozi wa koperative hari ibyo aba agomba gufashwamo n'ubuyobozi bw'akarere. Ayo masezerano azatuma umuyobozi adafata koperative nk'akarima ke, bigabanye ibihombo koperative zatezwaga n'ikoreshwa nabi ry'umutungo bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwayo'.
Mu kibaya cya Bugarama umuceri uhingwa n'abahinzi barenga 8000 bibumbiye muri koperative enye zikorera kuri hegitari zirenga 1500 zo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura. Mu gihembwe kimwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7 z'umuceri.