Rusizi: Imiryango 62 yari ituye ku musozi waridutse igiye kubakirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri wa MINEMA, Maj. Gen. (Rtd.) Albert Murasira yabitangaje ku wa 24 Ukwakira 2024, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi by'umwihariko kuri uyu musozi n'aho iyi miryango igiye kubakirwa.

Uyu musozi waridutse uherereye mu Mudugudu wa Cyagara, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Muri Nyakanga 2024 nibwo abaturage babyutse basanga uyu musozi waridutse umanura amabuye afunga umuhanda Kamembe â€"Bugarama, biba ngomba ko abatuye munsi y'uyu muhanda basabwa kwimuka kuko isaha n'isaha bishoboka ko uwo musozi wakongera kumanuka.

Murasira yashimye akarere ka Rusizi ko kihutiye kwimura aba baturage bagashyirwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kagaga.

Ati 'Akarere kagiye kubakodeshereza dufatanyije. Ikigenzi ni uko aha twaje kureba aho dushobora kubimurira niba hatekanye, hashobora kujya umudugudu. Twasanze nta kibazo hatekanye. Icyo nababwiye ni uko abagomba gufashwa ari abatishoboye, ariko uwimuwe agomba guhabwa ingurane ikwiye kuko hari ibintu bye yahasize'.

Umusozi wa Muko siwo wonyine wo mu karere ka Rusizi waridutse kuko hari n'indi misozi yagiye iriduka irimo n'uwo mu murenge wa Nyakarenzo n'uwo mu Murenge wa Giheke.

Minisitiri Murasira yavuze ko bagikora ubushakashatsi ngo hamenyekane igitera imisozi ya Rusizi kuriduka, gusa ngo bakeka ko bifitanye isano no kuri Rusizi iri mu turere tw'ibirunga.

Minitiri Murasira yasuye abaturage bashyizwe mu manegeka n'umusozi waridutse
Abaturage b'akarere ka Rusizi bashyizwe mu manegeka n'umusozi uherutse kuriduka bagiye kubakirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imiryango-62-yari-ituye-ku-musozi-waridutse-igiye-kubakirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)