Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ahagana saa munani n'igice.
Umuyobozi w'iri shuri , Niyimpagaritse Callixite , yabwiye IGIHE ko iki kiza cyagize ingaruka ku myigire y'abanyeshuri kuko byasabye ko babateranyiriza mu ishuri rimwe.
Ati 'Ibyumba byasambutse ni bibiri, kimwe muri byo nicyo kigirwagamo ikindi ni laboratoire. Abanyeshuri batatu nibo bakomeretse byoroheje kandi bari kwitabwaho n'abaganga".
Ibi bikimara kuba, ubuyobozi bw'ishuri bwihutiye guhumuriza abanyeshuri no kugeza kwa muganga abakomeretse.
Niyimpagaritse yavuze ko byasabye ko bateranyiriza hamwe abanyeshuri bo mu mwaka umwe bigiraga mu byumba bitandukanye, kugira ngo icyumba kimwe muri byo kibe kifashishwa n'abigiraga mu ishuri ryasambutse, mu gihe hari gushakwa uko ibyumba byasambutse byasanwa.
GS Kibangira yigamo abanyeshuri 1175. Ishuri ryasambutse ryigiramo abanyeshuri 41.