Rusizi: Umukobwa w'imyaka 20 akurikiranyweho guta uruhinja mu bwiherero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Bugarura Umurenge wa Nkombo.

Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe n'ibise ari mu rugo wenyine ababyeyi be bagiye mu kazi, abyara umwana akamuta mu bwiherero.

Abaturanyi be bavuga ko bumvise uruhinja rurize akanya gato ruhita ruceceka, bagiye kureba basanga uwo mukobwa aryamye mu bwiherero yananiwe kuhivana ndetse banahabona amaraso.

Abo baturanyi bahise bamuterura bajya kumuryamisha mu gikoni, bagerageza gukura uruhinja mu bwiherero ntibabishobora kuko bwari bwije, baza kurukuramo rwapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yoherejwe ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo hakorwe isuzuma ryo kumenya niba koko uwo mwana ari we.

Nyuma y'isuzuma nibwo uyu mukobwa yatawe muri yombi ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kamembe naho uruhinja rujya gushyingurwa ku Nkombo.

Umukobwa wo mu karere ka Rusizi akurikiranyweho guta uruhinja mu bwiherero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukobwa-w-imyaka-20-akurikiranyweho-guta-uruhinja-mu-bwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)