Tariki 25 Ukwakira 2024 ni bwo umubyeyi w'uwo mwana yatashye avuye guhinga, umwana w'imyaka itatu yari yasize mu rugo amubwira ko uyu musore w'imyaka 28 yaje mu rugo amuha 100 Frw arangije "amushyiramo ikintu".
Uyu mubyeyi yahise ajyana umwana we ku bajyanama b'ubuzima abatekerereza ibyo umwana we amubwiye, abajyanama b'ubuzima bamugira inama yo kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo na cyo kimwoherereza ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo asuzumwe harebwe ko yasambanyijwe.
Nyuma yo gusuzuma uyu mwana, tariki 27 Ukwakira 2024, ni bwo uyu musore yatawe muri yombi n'inzego zibifitiye ububasha zimusanze mu Mashya aho arara izamu ku nzu irimo icyuma gisya.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.
Ati 'Umusore asanzwe afite imyitwarire itari myiza. Tumufite ku rutonde rw'ibihazi ndetse yari aherutse no kujyanwa mu kigo cy'inzererezi. Mu byo yigeze gufungirwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge'.
Gitifi Ntawizera yashimiye umuryango w'uyu mwana ko wihutiye gutanga amakuru asaba abaturage ko bakwiye gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe.
Ikindi twasabye ababyeyi ni ukuba maso no kuba hafi y'abana babo mu rwego rwo kwirinda ko hari icyabahungabanyiriza ubuzima.