Ruti Jol yavuze ku gitaramo cya mbere ateger... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruti yavuze ko iki gitaramo cyiswe 'Ijoro rya gakondo' azagihuriramo n'abandi bahanzi Nyarwanda basanzwe batuye mu Bubiligi. Niwe muhanzi Mukuru. Azahurira ku rubyiniro n'Itorero Icyeza, umuhanzi Lionel Sentore, abakaraza b'ingoma z'i Burundi, Dj Princess Flor, Dj Saido, Dj Selecta, Dj Azam n'abandi.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse yumvikanisha ko ari intambwe idasanzwe ateye mu rugendo rwe rw'umuziki.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari ibyishimo kuri we n'amahirwe adasanzwe abonye yo kujya gutaramira Abanyarwanda n'abandi.

Ati 'Ni ubwa mbere ngiye kuhataramira. Abafana bitege ibintu byiza. Nzabakorera igitaramo cyiza.'

Yavuze ko yemeye kujya gutaramira mu Bubuligi mu murongo wo gukomeza kumurika Album ye Musomandera yashyize hanze muri Mutarama 2023.

Ati 'Biri mu murongo wo gukomeza kumurika Album yanjye aho buri munyarwanda hose ari. Ni ibintu bidakorwa mu mwaka umwe, bisaba kugirango ube uhari, kugirango witegure, kandi ukora ibintu biteguye. Ni ibyo ndi gukoraho, kugirango nzahure n'abanyarwanda bariyo, menye abazi indirimbo zanjye, mbese menye ikigero cy'aho indirimbo zanjye zigeze zibanyura.'

Album ye yayishize hanze muri Mutarama 203, nyuma mu Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare Conference Arena.

Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'uko Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.

Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y'Igihugu ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.

Ati 'Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko birakwiye ko nkomeza uwo murongo.'

Uyu muhanzi agiye kujya mu Bubiligi, mu gihe amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n'ibihangano bya gakondo.

Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.


Ruti Joel yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 azatamira Birmingham Event Center mu Bubiligi mu gitaramo cye cya mbere


Ruti Joel yatangaje ko muri iki gitaramo cye azagihuza no kumurikira Abanyarwanda Album ye ya mbere yise 'Musomandera'


Ruti Joel yavuze ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byamuhaye ishusho y'uko ibihangano bya gakondo binyotewe na benshi

KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147571/ruti-joel-yavuze-ku-gitaramo-cya-mbere-ategerejwemo-mu-bubiligi-147571.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)