Rwamagana: Abarobyi bo kuri Muhazi, bashimiwe kurwanya imirire mibi aho batuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangiye mu myaka ya 2021, aho abagize ihuriro rya koperative eshanu z'abarobyi ryitwa IKOA Muhazi ibumbiye hamwe abarobyi 248, biyemeje kujya bigomwa rimwe mu cyumweru ku musaruro w'amafi bakura mu kiyaga cya Muhazi bakagenera imiryango 100, buri rugo ruhabwa ikilo kimwe kugeza kuri bitatu by'indagara zitwa indugu, kugira ngo batekere abana babo bakomeze kugira imirire myiza.

Perezida w'Ihuriro rya Koperative z'abarobyi, IKOA Muhazi, Gatete Alphonse yavuze ko buri kwezi bafatanya n'abajyanama b'ubuzima ndetse n'inzego z'akagari n'umudugudu, bakagenzura niba abana bagenewe iryo funguro batangiye kuva mu mirire mibi.

Nsengiyumva Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarubuye, kamwe mu tugize Umurenge wa Munyiginya, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa byatanze umusaruro mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bakiriye iyi nyunganiramirire, bavuga ko byazamuye urugero abana babo bakuragamo, bituma bongera ibiro.

Nyirabagisha Venantie wo Mu mudugudu wa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, yavuze ko indugu ahabwa,azicamutsa akajya atekera umwana we nkeya kuri buri funguro afashe ntiziburemo .

Ati "Kumuha indugu ni nko kumuha igi cyangwa inyama. Byaradufashije haba ku mwana haba no kuri twe ababyeyi n'umuryango wose, batugiriye neza. Umwana wanjye bazihaye yarakuze rwose, ubu arakina, ndetse yanatangiye kwiga ubu namusize mu ishuri ry'incuke.''

Nsanzumuhire Jean Claude, na we utuye muri aka gace, yavuze ko iki gikorwa cy'abarobyi cyabakanguye ubwonko bakamenya akamaro k'indugu mu mirire ku buryo byatumye barenga n'urwego rwo gutegereza iz'impano gusa nabo bagatangira kujya baza kuzigurira ku kiyaga.

Ati "Iyi Muhazi yamye hano, ariko ubumenyi buke ntibwatumaga dutekereza gukurikirana ngo tugaburire abana bacu aya mafi, none ubu twarakangutse, tuza no kuzigurira hano, tukagenda tugasekuramo ifu, buri funguro zikajyamo, kandi ubona birimo bizamura imirire iboneye rwose.''

Nambajimana Phocas, Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, yavuze ko iki ari igikorwa cyo gushima, kuko aba barobyi bagize uruhare mu kuzamura agace batuyemo binyuze mu byo bakora.

Yagaragaje umwihariko w'imyama z'amafi n'intungamubiri zihariye zirimo, asaba abaturage kurushaho kwitabira kuzirya.

Ati "Amafi afite umwihariko ugereranije n'izindi nyama zitukura turya zaba inka, ihene. Ni inyama y'umweru itagira ikinyamavuta bita 'cholesterol', gitera indwara yitwa 'goute'. Afite n'indi ntungamubiri yitwa Omega-3 igira uruhare mu gukuza uturemangingo tw'ubwonko bw'umwana, ikanasigasira utw'abageze mu zabukuru, ari ho havuye imvugo ko amafi atera ubwenge.''

Yasoje akangurira n'abandi barobyi bo hirya no hino mu gihugu, kugaragaza uruhare rwabo mu kuzamura imirire myiza y'aho batuye begereza abaturanyi babo amafi nk'uko aba b'i Munyiginya babikoze.

Mu mwaka wa 2022/2023, mu Rwanda, habonetse umusaruro w'amafi ungana na toni 46.495, RAB ikavuga uyu mwaka wa 2023/2024, imibare yakomeje kuzamuka.

Indugu zafashije mu kurwanya imirire mibi muri Rwamagana no mu bindi bice byegereye Muhazi.
Byubura ibiro 100 by'indugu bihabwa imiryango 100 buri cyumweru bifite abana bari mu mirire mibi ngo bayivemo.
Ubworozi bw'amafi bukorerwa ku kiyaga cya rwamagana bugira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bahaturiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abarobyi-bo-kuri-muhazi-bashimiwe-kurwanya-imirire-mibi-aho-batuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)