Rwamagana: Abaturage barasaba ko ikibuga cya Ruhunda bubakiwe cyongera kuvugururwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibuga cyari cyaravuguruwe mu mwaka wa 2018 gihabwa amatara atandatu meza ajyanye n'igihe ku buryo na nijoro cyakinirwaho, cyazengurukijweho senyenge ndetse kinahabwa imiryango ine yo kwinjiriraho.

Abaturage bavuga ko nyuma y'igihe gito gitashywe kumugaragaro n'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Umuyobozi wa Coca Cola ku Isi, abajura batangiye kwiba ibyuma byari bikizengurutse kugeza ubwo n'inzugi bazimazeho kirongera kirangirika.

Muvunyi Eugene utuye mu Kagari ka Nyagakombe, yavuze ko bibabaje kuba ikibuga bubakiwe mu myaka itandatu ishize ndetse kikanatahwa n'Umukuru w'Igihugu cyangirika bikabije.

Yagize ati 'Iki kibuga kugira ngo cyangirike byatewe n'abayobozi batakitayeho, wasangaga nta bantu bashinzwe kukitaho ku buryo abajura bibaga ibikoresho byaho buri munsi. Ubu rero cyaduteye ubwigunge, amagare asigaye acamo, imodoka zigacamo, moto zo sinakubwira, turasaba ko cyakongera kigakorwa ariko kikanahabwa abagishinzwe umunsi ku munsi.'

Mugisha Japhet usanzwe ukinira muri iki kibuga umunsi ku munsi we yavuze ko bakigitaha cyari ikibuga cyiza gifite n'ubwatsi bwiza agasaba ubuyobozi kubafasha kikongera kubakwa mu buryo bujyanye n'igihe

Ati ' Ubu gukiniramo birabangamye cyane kuko muba muri gukina ukabona umuntu arambutse anyuzemo cyangwa amagare atwaye imyaka anyuzemo. Hakenewe ko cyakongera kikavugururwa ariko kikanacungirwa umutekano.'

Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ukorera mu nkengero z'iki kibuga, yavuze ko bibabaje kuba hari nubwo bimwe mu bice by'isoko ariho byimurirwa, agasanga ubuyobozi butarahaye agaciro iki kibuga.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yavuze ko iki kibuga cyangijwe n'uburyo giteye budafasha amazi kujya mu mpande ahubwo ngo iyo imvura iguye amazi yose yirundamo hagati.

Yagize ati ' Bisa n'aho mu buryo bwo kukiringaniza ubutaka bwacyo batagennye uburyo amazi agomba gutemba, bituma ya mirekere y'amazi imvura yaguye birushaho kugenda byonona ikibuga. Kugira ngo tuzamure ubutumburuke bwayo ntaho bizaba bitandukaniye no kurema ikibuga gishya.'

Visi Meya Kagabo yakomeje avuga ko kubijyanye n'isoko rikorera muri iki kibuga rimwe na rimwe ari ukubera abantu benshi barirema, bikarangira igice kimwe gikoreye muri iki kibuga.

Ati ' Ubu turacyashaka ubushobozi bw'uko aka gasoko dushobora kukabatunganyiriza kakaguka kajya ahandi atari mu kibuga. Icyo kibuga nacyo tukareba uburyo natwe twakoraho ibintu by'ingenzi byatuma kureka kw'amazi mu kibuga bivaho, tukayayobora akagenda aca mu mpande.Ibyo tuzabikora ari nko kwirwanaho mu gihe dutegereje uburyo cyakorwa neza.'

Abaturage bavuga ko iki kibuga gitunganyijwe neza byabafasha gukinira ahantu heza, byanaba ngombwa ikipe ya Muhazi United ikaba ari naho ikinira aho kujya gutira sitade ya Ngoma.

Iki kibuga nyuma yo kubakwa cyarongeye kirangirika
Mu kibuga hagati hasigaye harabaye inzira y'amagare na moto
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard yijeje abaturage ko kizongera kigakorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-barasaba-ko-ikibuga-cya-ruhunda-bubakiwe-cyongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)