Rwamagana: Amashimwe y'abaturiye umuhanda mushya wa kaburimbo ujya ahakorerwa ubuhinzi bw'indabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka ushize ni bwo uyu muhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa nyuma y'imyaka myinshi abaturage n'ikigo cya Bella Flower bawusaba. Uyu muhanda w'ibilometero 11 uhera ahazwi nko kwa Karangara, Ruhunda ukagera Kavumu ahahingwa indabo. Kuri ubu usa n'uwarangiye gukorwa uretse amatara atari yashyirwaho.

Kayitesi Aline uturiye uyu muhanda yabwiye IGIHE ko kuwushyiramo kaburimbo byabashimishije cyane kuko byatumye nta vumbi rikibageraho umunsi ku munsi nkuko mbere byari bimeze.

Yagize ati "Ubu ntabwo tukirwara indwara twakuraga ku ivumbi ryinshi ryabaga hano, umuntu arafura akanika umwenda akawanura nta vumbi ririho. Ikindi turasasa mu gihe mbere wasasaga wajya kuryama ugasanga amashuka yahindutse ivumbi, turashimira Leta yadukoreye uyu muhanda.'

Nyiramasengesho Appoline ukorera ubucuruzi bw'ama-inite mu Kagari ka Cyinyana we yavuze ko aho uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo byanatumye icyashara babonaga kiyongera cyane ugereranyije na mbere. Yasabye ubuyobozi ko uyu muhanda bwanawushyiraho amatara yo ku muhanda mu rwego rwo kubafasha gukorera ahantu hakeye.

Bizimana Fidele we yavuze ko icyo bishimira ari uko aho umuhanda wa kaburimbo uhaziye moto zisigaye zaragabanyije ibiciro. Ati ' Mbere wavaga i Kavumu uje ku kigo nderabuzima kwivuza ugasanga baguciye 1000 Frw cyangwa se akanarenga, ariko ubu 500 Frw baragutwara kuko hagiyemo kaburimbo ntabwo bakigenda bakwepana n'imikuku.'

Umuyobozi ushinzwe umusaruro muri Bella Flower, Rwema Claude, yavuze ko umuhanda wari uhari mbere watumaga indabo zigera ku isoko zatakaje ubwiza ariko ngo ubu zisigaye zigera hanze zimeze neza. Yavuze ko ikindi imodoka zabo zitwara abakozi nazo zangirikaga ariko ubu basigaye barishimiye umuhanda mushya bubakiwe.

Ati 'Uyu muhanda watumye indabo zacu zirushaho kuba nziza, mbere ikamyo zawunyuragamo zigenda nabi bigatuma indabo zacu zigera ku isoko zimeze nabi ariko ubu byarahindutse. Ikindi ivumbi ryinjirga mu ikamyo rikajya mu ndabo ubu ntabwo rikijyamo, icya gatatu umwanya byatwaraga ngo imodoka yihute waragabanutse ubu indabo zacu zigera ku kibu cy'indege vuba n'indabo zimeze neza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje ukora ku mirenge ibiri ya Munyiginya na Gishari, ukaba warafashije ba mukerarugendo bajya ku kiyaga cya Muhazi ndetse unorohereza abaturage mu migendere.

Ati 'Uriya muhanda ni umwe mu yishimwe kurushaho cyane n'abaturage, ni umuhana ugana mu gace k'ubukerarugendo bw'ikiyaga cya Muhazi, ukagana mu gace kabarizwamo indabo zigurishwa ku ruhando mpuzamahanga aho ubu zitwarwa neza zitangiritse. Ikindi uzadufasha korohereza abikorera kurushaho gushora imari ku kiyaga cya Muhazi.'

Visi Meya Kagabo yakomeje avuga ko kuri ubu Akarere kagishakisha amafaranga yo kuwushyiraho amata wose, asaba abaturage bafite ibibanza bikora kuri uyu muhanda n'abahafite inzu mu dusantere tunyuranye kubivugurura kugira ngo harusheho gukomeza gusa neza.

Uyu muhanda wakoye mu bwigunge abo muri iyo mirenge ibiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-amashimwe-y-abaturiye-umuhanda-mushya-wa-kaburimbo-ujya-ahakorerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)