Rwamagana: Bafite impungenge ku bafungiwe ibyaha bya Jenoside barekurwa bakimuka aho bari batuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, ubwo abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Rwamagana bari mu nama nyunguranabitekerezo igamije kwimakaza umuco w'amahoro, ubumwe mu bayobozi no mu baturage.

Muri iyi nama hagarutswe ku bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa birimo bamwe mu babyeyi bake batari bahinduka bakigishiriza ku ishyiga ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hanagaragazwa impungenge ku bantu baba barafungiwe ibyaha bya Jenoside bafungurwa bakimuka aho bari batuye.

Pasiteri Mulisa Fred yagize ati 'Umuntu araza akiri wa wundi abibitse, yaba yari atuye hano muri Rwamagana yafungurwa akigira mu kandi Karere, akagenda agakomeza ya myumvire ye yo kwigisha ibibi. Icyakorwa nihabeho ubufatanye bw'inzego zose habeho guhanahana amakuru uwimutse Rwamagana aho agiye bakamuganiriza.'

Hagenimana Brigitte wo mu Murenge wa Muyumbu yavuze ko abantu bari gufungurwa ku byaha bya Jenoside hakwiriye kujyaho itsinda ribaganiriza kugira ngo bongere bisange mu muryango Nyarwanda.

Ati 'Bariya bantu iyo bagarutse mu muryango Nyarwanda ntabwo bisanzura kuko baba bagifite rya pfunwe, ubuyobozi nibubagereho muri gereza bubaganirize. Ariko ni gake baza ngo bitabire ibiganiro tuba turi gukora kenshi bihamire mu ngo zabo abandi bakimuka.'

Ambasaderi Joseph Nsengimana wari uhagarariye Unity Club, yavuze ko iki kibazo koko gihari ariko ko mu kugikemura hakwiriye kuganirizwa abari muri za gereza mbere yo kurekurwa mu muryango Nyarwada. Yavuze ko nubwo banarekurwa abantu bakwiriye kubaba hafi umunsi ku munsi mu kwirinda ko batana.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yavuze ko abamaze gufungurwa kubera ibyaha bya Jenoside atari benshi ariko ko byatumye Leta itangira kuganiririza abari kugororwa kugira ngo bazatahe bameze neza.

Ati 'Icyo kibazo cyari kitaragaragara cyane kuko abenshi batari basoza ibihano byabo. Ikiri gukorwa rero ubu Ikigo cy'Igorora cya Rwamagana cyateguye ahantu hakorerwa amahugurwa areba cyane kuri bariya bafungurwa, bigamije gutegura Umunyarwanda wari umaze igihe agororwa mbere y'uko asubira mu muryango Nyarwanda.'

Visi Meya Kagabo yavuze ko aba bantu baganirizwa n'inararibonye ndetse n'abayobozi batandukanye, aho berekwa aho igihugu kigeze kiyubaka n'aho ubumwe n'ubwiyunge bugeze ndetse n'umusanzu bategerejweho mu kubaka igihugu. Yijeje ko aba bantu benshi bazafungurwa baraganirijwe bihagije.

Ibiganiro byatanzwe n'inararibonye n'abandi bayobozi batandukanye, byagaragaje ko abafunguwe ku byaha bya Jenoside benshi bimuka aho bari batuye
Ambasaderi Joseph Nsengimana yavuze ko abafungiwe ibyaha bya Jenoside bakwiriye kuganirizwa
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yavuze ko batangiye kuganiriza abafungiye ibyaha bya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-bafite-impungenge-ku-bafungiwe-ibyaha-bya-jenoside-barekurwa-bakimuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)