Rwamagana: Hasojwe amahugurwa ku buryo bunoze bwo gucunga intwaro nto n'izoroheje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa y'icyiciro cya Kabiri yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cyo mu Karere gishinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry'Intwaro nto (RECSA), yitabiriwe mu gihe cy'icyumweru n'abagera kuri 25 bo muri Polisi y'u Rwanda, ibigo byigenga bicunga umutekano n'abashinzwe umutekano wa Parike z'igihugu, aje akurikira ayitabiriwe n'abo mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko 40, yasojwe mu cyumweru gishize.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Benjamin Sesonga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu, yavuze ko aya mahugurwa ari umusingi w'imicungire myiza y'umutekano n'iterambere rirambye.

Yagize ati 'Iminsi mumaze hano muri aya mahugurwa yatumye muhura, mubona ubumenyi bwiyongera ku bwo musanganywe kugira ngo murusheho gucunga neza intwaro ntoya n'izoroheje, n'uburyo bwiza bw'imicungire y'amasasu bizabafasha kurushaho gucunga neza umutekano no guharanira iterambere ry'igihugu cyacu.'

'Nk'uko mubizi rero dusangiye inshingano zikomeye zo kugira ngo imbunda mufite cyangwa se mukoresha mu kazi kanyu ka buri munsi, zicungwe neza kandi habeho kubuza ikwirakwizwa ry'intwaro mu maboko y'abadakwiriye kuzigira kuko ari ryo ntandaro y'amakimbirane n'intambara ndetse n'imibanire mibi y'abantu n'abandi, uretse iy'ibihugu n'ibindi. Ibyo byose rero igihe mumaze hano ni ishingiro ry'icyizere cy'uko mugiye kuba imbarutso y'umusemburo w'impinduka, mu guca iyo mikoreshereze mibi, aho mukorera n'aho mutuye.'

Yabasabye kuzashyira mu bikorwa ibyo bungukiye mu mahugurwa bubahiriza amabwiriza yo kubika no gukurikirana imikoreshereze myiza y'intwaro n'amasasu, abashimira ubushake, imbaraga no kwitanga bagaragaje bitanga icyizere cy'uko umwanya bamaze mu masomo utapfuye ubusa, ashimira n'inzego zabohereje ngo bakurikire aya masomo afatwa nk'umusingi w'imikoreshereze y'intwaro neza.

Umuyobozi w'Ishuri ry'amahugurwa rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo cyo guhangana n'ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'izoroheje.

Ati 'Polisi y'u Rwanda, yiyemeje guharanira umutekano mu karere iha abashinzwe umutekano ubushobozi bwo guhangana n'ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'izoroheje, bijyanye no gushyigikira icyerekezo cyo 'Gucecekesha imbunda' muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030. Aya mahugurwa azabafasha gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry'iki cyerekezo.'

CP Niyonshuti yasobanuye ko amahugurwa yatanzwe yibanze ku buryo bunoze bwo gucunga Intwaro nto n'Intwaro zoroheje (SALW), kimwe mu bigira uruhare ku mutekano mucye mu karere iyo zidacunzwe neza no ku masomo ajyanye n'imikoranire y'inzego zicunga umutekano n'abaturage (community based Policing), nka bumwe mu buryo bw'imikorere bufasha mu gucunga umutekano binyuze mu gukorera hamwe kw'inzego z'umutekano n'abaturage.

Yashimangiye ko gucunga umutekano bishingiye ku bufatanye n'abaturage, ari bwo buryo buhamye bufasha mu gukumira ibyaha no kurushaho kwicungira umutekano kandi ko aya mahugurwa ari ishingiro ryo kubaka icyizere no gukorana n'abaturage mu kurwanya ingaruka zaterwa no gutunga intwaro mu buryo butemewe cyangwa kuzicunga nabi.

CP Niyonshuti yagaragarije abitabiriye amahugurwa ko Ubumenyi n'ubushobozi bungutse bigomba guhuzwa n'imikorere yabo ya buri munsi, haba mu kazi ka Polisi ko gucunga umutekano rusange, gucunga umutekano mu bigo byigenga no gucunga Parike z'igihugu n'amashyamba kandi ko gukorana n'abaturage no gucunga neza intwaro bigomba kuba umusingi w'imikorere yabo.

Yashimiye Minisiteri y'Umutekano, RECSA, n'abandi bafatanyabikorwa, avuga ko biteguye gukomeza ubufatanye mu kongerera abakozi ubushobozi bukenewe kugira ngo amahoro n'umutekano birambye bibashe kugerwaho.

ACP (Rtd) Damas Gatare, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na gahunda muri RECSA, yavuze ko aya mahugurwa ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y'u Rwanda ishyira imbere ibikorwa bijyanye no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kugenzura intwaro kugira ngo zifatwe neza kandi ko aya mahugurwa ari inkingi ku bayitabiriye mu gukemura imbogamizi bahuraga nazo mu bikorwa basanzwe bakora bijyanye no gucunga intwaro n'amasasu.

Mu Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa (PTS) hasojwe amahugurwa ku buryo bunoze bwo gucunga intwaro nto n'izoroheje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hasojwe-amahugurwa-ku-buryo-bunoze-bwo-gucunga-intwaro-nto-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)