SONARWA General yiyemeje guhoza abakiliya bayo ku isonga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo SONARWA General yasozaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya ku wa 11 Ukwakira 2024.

Ni icyumweru cyaranzwe no gushimira abakiliya b'imena b'icyo kigo by'umwihariko abamaranye na cyo igihe kinini n'abaka serivisi nyinshi. Abo bakiliya bagiye bahabwa ibihembo by'ishimwe binyuranye harimo ababisangishijwe aho bari n'abagiye kubihererwa ku cyicaro cya SONARWA General.

Icyo cyumweru cyanaranzwe no kurushaho kunoza serivisi abakiliya bahabwa muri rusange. Ubwo cyasozwaga, ubuyobozi bwa SONARWA General bwashimiye n'abakozi bakorera ku cyicaro gikuru kuko batanga umusanzu ukomeye mu kwita ku bakiliya muri rusange.

Ubuyobozi Bukuru bwa SONARWA General, bwashimiye abo bakozi ku musanzu w'indashyikirwa batanga ndetse basabwa gukomeza gukorana umurava kuko ari bo shingiro rya serivisi baha ababagana.

Iki kigo cyari kimaze icyumweru gishimira abakiliya bagisoje bashimira n'abakozi bacyo bagifasha gutanga serivisi nziza bazisangisha abakiliya aho baherereye hose ndetse no kwakira neza abaza babagana.

Abakozi basabwe kurushaho gutanga urugero rwiza mu kwakira abakiliya kandi mu buryo buhoraho.

Ubuyobozi Bukuru bwa SONARWA General bwashimangiye ko abakiriya babo bazahora ku isonga ndetse serivisi bahabwa zikarushaho kunozwa.

Umwe mu bayobozi yagize ati 'Turizeza abakiriya bacu ko ibijyanye no kubakira mu buryo bushimishije dukomeje kubishyiramo ingufu by'umwihariko gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kubageraho mu buryo bwihuse,bwiza kandi bunoze.

Yakomeje agira ati 'Turi ikigo gifite uburambe n'ubushobozi byo gukomeza kubagezaho serivisi nziza aho baba bari hose mu gihugu'.

SONARWA General ni imfura mu bigo by'ubwishingizi mu Rwanda dore ko mu 2025 kizaba cyujuje imyaka 50 gitanga izo serivisi ku bakigana.

Icyumweru cyahariwe abakiliya cyaranzwe n'ibikorwa binyuranye
Abakozi ba SONARWA General basabwe kurushaho kwita ku bakiliya
SONARWA igiye kuzuza imyaka 50 ishinzwe
Ibi birori bayabereye ku kicaro gikuru cya SONARWA General
Abakozi ba SONARWA General bisihimiye intambwe imaze guterwa
Abahize abandi bashimiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-general-yiyemeje-guhoza-abakiriya-bayo-ku-isonga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)