Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y'Abanyarwanda 'Beatrice Uwera' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kera tukiri bato, umusirikare ni umuntu twumvaga tugashya ubwoba. Kenshi twumvaga ari umugabo munini cyane, wirabura ufite ijwi rikomeye rikangata, wa wundi utera intambwe ukayumva koko, mbega ukumva umuntu nk'uwo, ujya kumera nka Goliyati wo muri Bibiliya, ari we ukwiriye kwizerwa mu kurinda umutekano w'igihugu.

Mu mateka yacu yihariye, umusirikare we yagombaga kuba avuka mu turere turi mu Majyaruguru y'u Rwanda, akaba avuga Igikiga cyangwa Ikigoyi, akaba yarariye inyama akarenzaho byeri ibondo rikamukundira, rikifora bimwe bifatika.

Kera twumvaga igisirikare atari umwuga wakorwa n'Abanyarwanda bose, tukumva ko hari ubwoko bugomba kuvamo abasirikare, hakaba n'ubundi bubyara abagabo b'intege nke, badafite imbaraga zihagije zaterura imbunda iremereye.

Umusirikare twiyumvishaka kera yagendanaga imbunda ayirase imbere ye, akagenda ikiboko uwo anyuzeho wese atamushaka ubwo agahutaza, agakubita kugeza ubwo amugaje akamuta iyo mu mihanda yanegekaye. Ubwo kandi babaga baguhora uko usa, uko ureshya, imiterere y'isura yawe n'ibindi nk'ibyo, ubundi rwose umuntu atakazize.

Twakuze tuzi ko mu kigo cya gisirikare ari naho imiryango y'abasirikare ituye, bafite abagore bavuga nabi n'abana buzuye agasuzuguro gakabije, ibi ndabyibuka iwacu ku Muhima na Kiyovu, baradukandagiraga bakadukubita twababona tugahungabana.

Iyo wahuraga n'umusirikare mu nzira ufite indangamuntu idasobanutse, ibyawe byabaga bikurangiriyeho! Wabaga uzi ko niba atagukubitiye aho arakujyana ukazagaruka iwanyu uri igisenzegeri cyangwa ntunagaruke!

Twakuze tubona amakamyo manini yuzuye imifuka myinshi n'ama-casier ya byeri, icyerekezo ari mu bigo bya gisirikare.

Gusa itariki ya 1 Ukwakira, twasanze ibyo byose byari ibikabyo biri aho, gusa, bari baratubeshye.

Ndabyibuka twari mu Ishuri ryisumbuye ry'Abakobwa mu Byimana, ku manywa nka saa saba nibwo twumvise amakuru avuga ko Inyenzi ziyise Inkotanyi zateye u Rwanda, ziza zitwaje imiheto, amacumu, amabuye n'ibindi biri aho bidashinga, zica mu Mutara ziyahura mu muriro w'Inzirabwoba.

Mu makuru kuri radiyo bavugaga ko abo bantu ari 'utuntu tw'Udututsi' twishwe n'inzara tutagira inkweto, tutagira epfo na ruguru mbega twapfuye duhagaze. Bavugaga ko tugira amaso manini nk'ay'udusimba, amatwi maremare atendera ndetse ngo bakayazirikira inyuma ku mutwe, bikarimba kandi, tumwe muri two tukaba dufite imirizo miremire.

Twari twarumiwe, abarimu bacu nabo ntako batari baragize, bahoraga babidusubiriramo kenshi ngo twumve neza ishyano igihugu cyagushije.

Nyuma y'iyo tariki, twasanze ibyo batubwiraga byose ari ibinyoma.

Nyuma y'itariki ya 1 Ukwakira, twakomeje kumva Ibigwi by'izo Nkotanyi, twumva ntizatezutse ku ntego yatumye zinjira mu gihugu, zikomeza Urugamba rukomeye, iminsi iba myinshi ariko zikomeza intego mu butwari ntagereranywa, zihangana n'inzitane nyinshi ariko zibohora u Rwanda, none n'ubu abakiriho dufatanyije nazo kurwubaka cyane.

Izo Nkotanyi ni abagabo n'abagore b'umucyo mwinshi mu byo bakora, ni abasore n'Inkumi bafite ishyaka ryo guteza igihugu cyacu imbere. Ni urumuri rumurikiye Abanyarwanda, ni inkingi ikomeye y'amahoro mu Rwanda, mu karere kacu no ku Isi yose.

Izo Nkotanyi zo kabaho!
Izo Nkotanyi zo kavugwa!
Izo Nkotanyi zo karamba ingoma ibihumbi!

The post Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y'Abanyarwanda 'Beatrice Uwera' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/tariki-ya-1-ukwakira-umunsi-wahinduye-amateka-yabanyarwanda-beatrice-uwera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-ya-1-ukwakira-umunsi-wahinduye-amateka-yabanyarwanda-beatrice-uwera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)