Nk'uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z'ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n'abakizamuka ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo The Ben, Alyn Sano, Kenny K-Shot, Li John, Bruce The 1st, Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Emmy Vox, Peace Hozy n'abandi.
Imwe mu ndirimbo zakanyujijeho muri uku kwezi kubura amasaha make ngo kugane ku musozo, ni 'Plenty' y'umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yashyize hanze ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024,.
Iyi ndirimbo yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n'abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.
1.    Plenty â" The Ben
2.    Jeje â" Platini P ft Davis D
3.    Tamu Sana â" Alyn Sano
4. Bwe Bwe (Remix) â" Bruce The 1st ft Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo
5.    Shenge â" Li John ft Jay Polly
6.    Wimbaza â" Dj Pius ft Sonni & Kendo
7.    Nturi Mwiza â" B-Threy
8.    Twivuyange â" Mico The Best ft Uncle Austin, Afrique, Marina & BushaliÂ
9.    Ride or Die â" King James
10. Payina â" Cox
11. Already Made â" Yvan Buravan
12. Igisabo â" Zuba Ray
13. Ocean â" Yago ft Passy Kizito
14. Kaa Nami â" Israel Mbonyi
15. Intego â" Chryso Ndasingwa
16. Warandamiye â" Prosper Nkomezi
17. Niseme Nini Baba â" Elie Bahati
18. Byose Ni Wowe â" Bosco Nshuti
19. Hozana â" Peace Hozy
20. Ibirenze â" Emmy Vox
">
 Â