Turacyumva ari nk'inzozi! Papi Clever na Dorc... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyizere Pierre Claver [Papi Clever] aririmbana n'umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba. Aba bombi bamaranye imyaka 5 babana kuko barushinze mu 2019. Nyuma y'ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore.

Papi Clever yatangiye umuziki mu 2014 nyuma y'imyaka ibiri yari amaze yiga umuziki muri Kigali Music School. Yaririmbye mu makorali arimo Hyssop Choir na Ntora Worship Team. Ingabire Dorcas yaririmbye muri Goshen Choir ya ADEPR Muhoza muri Musanze, magingo aya anatanga umusanzu muri Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.

Papi & Clever na Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse bagakora n'izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa n'ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n'ibitaramo batumirwamo. Bakubutse mu ivugabutumwa muri Amerika, akaba ari nyuma y'amezi macye bataramiye Burayi.

Indirimbo bise "Ameniweka Huru Kweli" iri mu rurimi rw'Igiswahili, yabafunguriye amarembo muri 'East Africa' dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 38 kuri Youtube mu mwaka umwe gusa imazeho. Papi Clever avuga ko iyi ndirimbo bayiririmbye bayikuye mu gitabo cyitwa Nyimbo za wokovu ikaba ari numero ya 40.

Ati "Kuva ntangiye kuyumva hari hashize imyaka irenga 13 nari nkiri umwana muto birumvikana". Yakomeje asobanura uko inganzo y'iyi ndirimbo yabajemo, avuga ko "Nk'uko twaririmbaga indirimbo zo mu gitabo cy'ikinyarwanda ni na ko twashatse kuririmba iza Swahili ari bwo nayo twaje kuyigeraho turayikora nkuko dusanzwe dukora n'izindi".

Uyu muramyi yavuze ko batunguwe cyane no gukundwa kw'iyi ndirimbo kugeza ku rwego biriho ubu, ati "Byaradutunguye cyane kuko ntitwabikekaga noneho igakundwa cyane hanze y'u Rwanda. Ni ibintu tutigeze dutekereza mbere turi kuyikora.

Ikiri ku mutima wacu ni ibyishimo byinshi kandi dushimira Imana cyane ko dukomeje kubona ibohora imitima. Benshi bakiriye Yesu benshi basubijwemo imbaraga ku bwayo turabishimira Imana kandi tunashimira abantu badushyigikiye bakayireba kugeza ubu aho igeze".

Papi Clever na Dorcas bari mu mashimwe yo kwibaruka ubuheture


Tariki 28/08/2020 ni bwo Papi Clever na Dorcas bibarutse imfura yabo y'umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Nyuma y'umwaka umwe n'amezi 2 bibarutse imfura, Imana yabahaye umukobwa wa kabiri bise Abeza Kylie Clever. Tariki 04 Ukwakira 2024 ni bwo bibarutse ubuheture akaba umwana wabo wa mbere w'umuhungu bise Incungu Jubal Kai Clever.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Papi Clever yavuze ko bishimiye cyane umwana wa 3 bibarutse ndetse "ni nk'aho ari ubwa mbere twari tubyaye kuko twaramushakaga cyane kuko nyuma y'abakobwa 2 twumvaga Imana iduhaye n'umuhungu twakwishima cyane. Ni nako byagenze twaranezerewe cyane na n'ubu turacyumva ari nk'inzozi".

Yagarutse ku mazina bise uyu muhungu wabo [Incungu Jubal Kai Clever], avuga ko izina "Kai" risobanura "Keeper of the keys", ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye umurinzi w'imfunguzo. Yisunze Itangiriro 4:21 mu gusobanura izina Jubal. Haranditse ngo "Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w'abacuranzi n'abavuza imyironge".

Iki cyanditswe cyumvikanisha ko uyu muhungu wabo bamwifuriza kuzaba umucuranzi ukomeye. Papi Clever ati "Aya mazina twayahisemo kubera kwifuza icyo umwana wacu yaba cyo. Ntawifuriza umwana we ikibi, twamwatuyeho ibyiza kandi tumwaturiraho gukorera Imana kandi twizeye ko bizaba impamo natwe tuzamufasha kubigeraho".

Kuba umuziki wa Papi Clever & Dorcas wararenze imbibi z'u Rwanda, barabishimira Imana ndetse bakavuga bibatera kurushaho kunoza imikorere yabo. Ati: "Twishimiye cyane kuba umuziki wacu wararenze imbibi z'u Rwanda, ndetse n'ubutumire ni bwinshi cyane cyane mu bihugu nka Kenya na USA, ikibazo kiba umwanya kuko hari n'ibindi tugomba gukora."

Aba baramyi bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Mwokozi Wetu", bavuga ko bari kurushaho kunoza neza imikorere n'uburyo basanzwe bakoramo ubuhanzi bwabo "kugira ngo umuziki wacu ujye ku rwego mpuzamahanga dukora mu buryo buri 'professional' [bwa kinyamwuga]".

Papi Clever yahishuye ko kuba umuziki wabo uri komora imitima ya benshi hirya no hino ku Isi, ndetse n'imigisha inyuranye bari kubonesha amaso yabo muri iki gihe, "ni amasezerano yasohoye". Ati: "Twabibwiwe kenshi n'Imana inyuze mu bahanuzi no kudusanga ubwacu bwite, ariko kandi ni n'umugisha utangaje ndetse n'amahirwe twagiriwe n'Uwiteka".

Yagarutse ku rugendo rw'ivugabutumwa bakubutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bari batumiwe mu gitaramo cyabereye muri Leta ya Massachusetts mu mujyi wa Boston muri Nzeri 2024, bakaba baraboneyeho gusura n'andi matorero yo mu zindi Leta zo muri USA.

Ati "Ahandi twasuye ni States ya Oregon, iya Michigan ndetse na Ohio dusurayo amatorero atandukanye yiganjemo Abanyakenya, Abanyarwanda, n'Abanyekongo (Congolese)". Yavuze ko batunguwe no "kubona ukuntu badufata ndetse n'uko bakunda ibyo dukora, byari ibintu bidasanzwe kuri twe".

Yatangaje ko bakiriwe neza muri Amerika ndetse banyurwa cyane n'ubuhamya bwinshi bw'ukuntu "indirimbo zacu babana nazo umunsi ku wundi tunabonayo n'abandi bakiriye agakiza kubera zo tubishimira Imana".

Papi Clever na Dorcas bavuze ko umuziki usingiza Imana bakora bawufatanya no kuboha amahema binyuze mu bushabitsi bwunganira cyane umuziki wabo, burimo ibizwi nka 'Quincaillerie' aho bacuruza amatara n'ibindi bikoresho bya 'Installation' n'ibijyana nabyo byose.

Aba bahanzi barangamiye kogeza Yesu ku Isi hose, bakora ubu bushabitsi binyuze muri kompanyi bise CLEDO Group. Bati "Dukora Videography, Photography, Branding, Printing, Supplying aho dukora amasoko atandukanye mu gufasha ibigo bitandukanye kubona ibikoresho biboroheye".

Tariki 14 Mutarama 2023 ni bwo Papi Clever na Dorcas baheruka gukora igitaramo cyabo bwite bise "Yavuze Yego Live Concert", cyabereye muri Camp Kigali. Nyuma y'umwaka umwe n'amezi 9, bagiye kongera gutaramira abakunzi babo mu gitaramo gikomeye bise "Made In Heaven Concert" kizaba tariki 10 Ugushyingo 2024.

Bavuze ko gutegura iki gitaramo ari iyerekwa ry'Imana. Bati: "Made in Heaven ni igitaramo turi gutegura akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana bisobanuye ko ibyo dutanga atari ibyacu ahubwo biba byakorewe mw'ijuru bigamije gukiza imitima y'abantu, ijuru rikabiducishamo kugira ngo bigere mu mitima yacu bunatunyuremo bigere ku bandi".

Iki gitaramo kizabera i Rusororo ku Intare Conference Arena, kandi "Kwinjira bizaba ari ubuntu". Papi Clever na Dorcas bazaba bari kumwe n'abandi baramyi barimo Pastor Lopez wo mu gihugu cy'u Burundi, Chryso Ndasingwa umaze kumenyekana cyane aho akunzwe mu ndirimbo "Wahozeho", ndetse na True Promises.

Papi Clever ati "Tuzagirana umugisha n'umuntu wese uzabasha kuhagera. Icyo twabasaba ni ukuziyandikisha kuko tuzabashyiriraho uburyo bwo kwiyandikisha. Aho tuzakorera ni hato, uzatinda kwitandikisha hazahita huzura ariko ubutaha buriya tuzakorera ahagutse".


Papi Clever na Dorcas batumiye abaramyi barimo Chryso Ndasingwa muri 'Made in Heaven Concert'


Papi Clever na Dorcas ubwo bataramiraga muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Papi Clever na Dorcas bahesheje umugisha abatuye i Boston muri Massachusetts


Papi Clever yatangiye aririmba ari wenyine, nyuma yo kurushinga atangira kuririmbana n'umugore we


Dorcas Ingabire yatangiriye umuziki muri Goshen Choir mbere yo kurushinga


Umwana w'umuhungu baherutse kwibaruka bamwifuriza kuzaba umucuranzi ukomeye


Papi Clever na Dorcas bamaze imyaka 5 babana nk'umugabo n'umugore

REBA INDIRIMBO "AMENIWEKA HURU KWELI" YA PAPI CLEVER & DORCAS FT MERCI PIANIST




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147754/turacyumva-ari-nkinzozi-papi-clever-na-dorcas-bavuze-ku-kwibaruka-umuhungu-gutaramira-muri-147754.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)