U Rwanda rwaje kuri uwo mwanya rukurikiye Singapore na Georgia.
Muri iyo nkingi hagenzurwa ibirebana n'amategeko yashyizweho mu kohereza ishoramari n'uburyo igihugu gifasha mu gutuma abashoramari bakoresha ibikorwa remezo biba byashyizweho.
Nyuma y'uko mu 2021 Banki y'Isi ihagaritse raporo ngarukamwaka izwi nka 'Doing Business Report' kubera amakosa yari yagaragaye muri zimwe muri raporo yongeye gutangaza raporo iri muri uwo mujyo ariko igaragaramo impinduka zirimo n'izina rishya rya Business Ready (B-Ready).
Banki y'Isi igaragaza ko raporo ya B-Ready itandukanye cyane na Doing Business bitewe n'uburyo ikorwamo ndetse n'amakuru akusanywa yisumbuye ku yakoreshwaga mu ya mbere.
B-Ready na yo izajya ikorwa buri mwaka hashingiwe ku makuru atangwa n'abasesenguzi b'abahanga. Ni raporo igamije kuzamurira ubushobozi bw'urwego rw'abikorera mu ngeri zinyuranye.
Kuri iyi nshuro yakorewe ku bihugu 50 birimo ibiteye imbere, ibifite amikoro aciriritse ndetse n'iby'amikoro make kandi no mu bice binyuranye by'Isi.
Raporo yakozwe hashingiwe ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo izirebana n'iyubahirizwa ry'amategeko, imitangire ya serivisi za Leta n'ibikorwa remezo byorohereza abashoramari ndetse no korohereza ishoramari.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatatu mu korohereza imikorere y'ishoramari hashingiwe ku mategeko n'uburyo abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa remezo n'ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na Singapore ifite 87,33%.
Ubusanzwe gutangiza ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda, bifata iminsi 32 ku bigo by'imbere mu gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.
Mu nkingi ya kabiri ijyanye n'imitangire ya serivisi za Leta n'ibikorwa remezo, u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere aho ruri ku mwanya wa munani n'amanota 67.37, rukurikira Slovakie, Nouvelle Zelande, Hongrie,Portugal, Croatia, Singapore na Estonia ya mbere ifite amanota 73,31%.
Ku birebana n'Iyubahirizwa ry'amategeko, u Rwanda ruza mu ku mwanya wa 17 n'amanota 70,68% mu gihe Hongrie ari yo iyoboye iyo nkingi n'amanota 78,23%.
Nubwo bimeze bityo ariko u Rwanda ni cyo gihugu cyanditse amateka yo kuza mu bihugu 10 bya mbere mu nkingi ebyiri kiri mu bihugu by'amikoro make n'ibifite ubukungu bugereranyije.
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Francis Gatare, wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamurikiwe iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ibyayivuyemo ashimangira ko rukomeje gushyira imbere iterambere ry'urwego rw'abikorera.
Yagize ati 'Guhera mu 2003 kugera umwaka ushize wa 2023, twabonye uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'Igihugu nibura rwikubye inshuro 40 ku musaruro mbumbe w'Igihugu, twabonye ibyo umuntu yinjiza nabyo byariyongereyeho hejuru ya 11%. Kandi bikomeje kwiyongera tubikesha urwego rw'abikorera.'
Yongeyeho ati 'Buri mwaka tuba dufite uburyo bw'impinduka n'amavugurura, muri iyi myaka itatu ya Doing Business yari yarahagaritswe twebwe twakomeje kugira ibyo tunoza kandi byagize umusaruro nk'uwo muri kubona uyu munsi muri iyi raporo yamuritswe.'
Yagaragaje ko hari ibintu bitatu by'ingenzi u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu konoza uburyo bw'ishoramari birimo gushyiraho uburyo bw'ibiganiro hagati ya Leta n'abikorera, kugaragaza inyungu rusange kandi zigihe kirekire no kugira icyerekezo kigari.
Gatare Francis yavuze ko raporo nk'izo mpuzamahanga ari ingirakamaro cyane ku bihugu kuko zerekana aho gushyira imbaraga no kunoza ibyo abandi babashije gukora neza.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwemeye gufungurira amarembo abaturutse hirya no hino ku Isi binyuze mu gukuraho Visa aho ugana u Rwanda ashobora gutererwa kashi ageze i Kigali.
Mauricio Cardenas wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Colombia yashimye uko u Rwanda ruhagaze neza ndetse rukomeje kwitwara mu koroshya ishoramari.
Biteganyijwe ko raporo ya kabiri ya B-Ready izasohoka mu 2025 izakorerwa nibura ku bihugu 100 mu gihe izasohorwa muri Nzeri 2026 izakorerwa nibura mu bihugu 180.