U Rwanda mu mushinga wo kugira ishuri mpuzamahanga ryigisha iby'umutekano mu ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda serivisi nyinshi zitangwa binyuze ku ikoranabuhanga ndetse intego ihari ni uko mu gihe indangamuntu-koranabuhanga izaba imaze gutangira gukora, icyo gihe ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga buzarushaho korohera ababukora.

Raporo izwi nka Global Cybersecurity Index (GCI) 2024 igaragaza ko u Rwanda rwaje mu bihugu by'intangarugero (Tier 1) mu kugira amanota ari hejuru ya 95%.

Yerekana ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y'abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye, intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n'ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, David Kanamugire ubwo yari mu Nama yahuje abashinzwe kurinda amakuru bwite ari ku ikoranabuhanga tariki 16 Ukwakira 2024, yagaragaje ko abatuye mu Muryango wa Afurika y'Uburasirazuba bafite byinshi bahuriyeho ku buryo hakenewe uburyo bwo gusangira amakuru mu rwego rwo kwihutisha urujya n'uruza rw'abantu, ibintu na serivisi.

Yagaragaje ko nubwo hariho politike n'amategeko mu bihugu byinshi ariko ibihugu byinshi byo muri Afurika y'Uburasirazuba bigifite icyuho mu bumenyi n'ibikorwaremezo byo kubishyira mu bikorwa.

Ati 'Ibyo tugerageza gukora mu Rwanda ni ukubaka igicumbi cy'umutekano mu by'ikoranabuhanga ku buryo mubyifuje Akarere kagikoresha kandi nizera ko ikindi gihugu kinyamuryango gishobora kuzana undi mushinga na wo uri mu nyungu z'abaturage.'

Yagaragaje ko icy'ibanze ari uko hagomba kubakwa ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga byo ku rwego rwa Afurika y'Uburasirazuba bifite ubushobozi buruta ubw'ibyubakwa n'ibihugu ukwabyo.

Kanamugire kandi yahamije ko hari ibiganiro byabayeho hamwe n'ikigo gitanga amasomo mu kurinda amakuru bwite y'abaturage ku buryo mu bihe biri imbere hashobora kugira icyubakwa mu Rwanda.

Ati 'Bitari kera tugiye kubaka igicumbi cy'umutekano mu by'ikoranabuhanga ku buryo hazaba harimo Ishuri ryo ku rwego mpuzamahanga ryigisha kurinda amakuru bwite, laboratwari yo ku rwego mpuzamahanga, Ikigo gitanga amahugurwa ku kurinda amakuru bwite.'

'Mu minsi ishize twarimo tuganira n'inshuti zacu zo muri Data Protection Academy ngo turebe uburyo aha muri EAC twahubaka ikigo cyo ku rwego mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku gucunga no kurinda amakuru bwite y'abaturage.'

Yavuze ko mu gihe kizaba cyuzuye bizaba inzira yo gushyira mu bikorwa amategeko ahari mu kurinda umutekano w'amakuru no kuyahererekanya ku rwego rw'akarere.

Ati 'Turizera ko igihe kizaba kimaze kubakwa, abarimu bahari dushobora gutanga umusanzu nk'Akarere mu kubaka ikigo cy'icyitegererezo kizafasha gushyira mu bikorwa umugambi wo guhuriza hamwe gahunda tukavuga ngo tufite icyerekezo kimwe, amategeko ahuye n'ibikorwaremezo twese dushobora gusangira tukibonamo ku buryo n'abavandimwe bacu bo muri Kenya, Uganda, Somalia bashyiraho ibindi bikorwa remezo nabyo tukabyifashisha mu nyungu z'umuryango.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda yavuze ko hakenewe kubaka icyizere mu baturage ku buryo bumva mo gusangira amakuru hagati y'ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba babifitemo inyungu.

Abayobozi bashinzwe umutekano w'amakuru bwite mu bihugu bya EAC bose bagaragaje ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko imbogamizi ikomeye ikiri mu kubika amakuru mu bigo byo hanze y'Akarere n'Umugabane wa Afurika.

Umutekano w'amakuru bwite y'abaturage b'u Rwanda urinzwe ku rwego rwo hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-mushinga-wo-kugira-ishuri-mpuzamahanga-ryigisha-iby-umutekano-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)