U Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y'ubufatanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinywe ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yari muri ubwo bwami aho yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe ndetse na 58 bumaze bwigenga.

Nyuma y'ibi birori, Minisitiri w'Intebe yahuye n'Umwami wa Lesotho, Letsie III, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Nyuma y'aho nibwo Minisitiri Ngirente yahuye na Minisitiri w'Intebe w'ubwo bwami, Ntsokoane Samuel Matekane, ari naho hasinyiwe aya masezerano, yashyizweho umukono n'ibihugu byombi.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n'iz'umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y'iki gihugu.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Umubano w'u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Wabagarijwe n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw'abayobozi b'impande zombi.

Urugero ni uruzinduko Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w'Irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame.

Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n'Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200 ishize, bukaba bwararanzwe n'amahoro n'umutekano mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yahuye n'Umwami wa Lesotho, Letsie III, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
U Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y'ubufatanye
Minisitiri w'Intebe Ngirente yahuye na Minisitiri w'Intebe w'ubwo bwami, Ntsokoane Samuel Matekane, ari naho hasinyiwe aya masezerano, yashyizweho umukono n'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-lesotho-byasinye-amasezerano-y-ubufatanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)