Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, nyuma y'ibiganiro byahuje Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent na mugenzi we wa Qatar, unayobora Lekhwiya; Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, byagarutse ku bufatanye busanzweho hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano n'ingamba zo kurushaho kunoza umubano.
Minisitiri Dr. Biruta n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari i Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n'inteko ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n'ituze rusange 'Milipol Qatar 2024'.
Ambasade y'u Rwanda muri Qatar ibinyujije kuri konti ya X yatangaje ko ayo masezerano ashimangira ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Lwehiya, ndetse agamije guteza imbere inyungu z'impande zombi.
Ati 'Hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Urwego Rushinzwe umutekano muri Qatar, Lekhwiya. Aya masezerano ashimangira ibikorwa by'ubufatanye kandi agateza imbere inyungu zihuriweho mu by'umutekano hagati y'u Rwanda na Qatar.'
Yashyizweho umukono na DIGP Sano ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda na Maj. Gen Hamad Hassan Al Sulait ku ruhande rwa Lekhwiya yo muri Qatar.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko aya masezerano akubiyemo ingamba z'ubufatanye hagati y'inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n'uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.
Impande zombi zemeranyije kurushaho guteza imbere ubufatanye no kongera ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho.
Aya masezerano kandi agamije kwagura urubuga mu gufatanyiriza hamwe ibikorwa byo guhangana n'ibyaha bigenda birushaho kongera ubukana uko Isi irushaho gutera imbere.