Mu bwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa, leta itanga nkunganire ya 40% umworozi/umuhinzi akitangira 60% by'igiciro cy'ubwishingizi.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana Jean Claude, yatangaje ko muri ayo mafaranga miliyoni 25$, miliyoni 10$ (arenga miliyari 13,5 Frw) azahabwa ibigo by'ubwishingizi nk'igice cya nkunganire zihabwa abahinzi n'aborozi.
Yavuze ko iryo shoramari rizagura iyo gahunda mu myaka itanu iri imbere, amafaranga akazakoreshwa mu kugura ifatabuguzi, mu bukangurambaga kuri iyi gahunda, kwigisha abahinzi n'aborozi ndetse no kunoza serivisi zitangwa.
Ati 'Kugira ngo dukomeze guteza imbere iyo gahunda, Guverinoma y'u Rwanda yayegereje akarere. Ubu uturere tuba tugomba kumenya ko abahinzi n'aborozi bitabiriye iyo gahunda, bagakusanya amakuru ndetse bakanasuzuma umusaruro wavuyemo.'
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko MINAGRI yagerageje gushyiraho gahunda y'ubufatanye bwa leta n'abikorera kugira ngo n'ibigo by'ubwishingizi byigenga na byo bihabwe amahirwe muri iyo gahunda.
Impamvu ni uko mu minsi ya mbere abo bikorera babonaga ubwishingizi mu buhinzi nk'ibyabatera ibihombo, Ndorimana akavuga ko ubu byahindutse ibyo bigo bikaba biri kubushoramo imari cyane.
Ni gahunda ikomeje kwitabirwa cyane kuko, kuva mu 2017 kugeza mu 2024 abahinzi 568.563 bashinganishije ibihingwa byabo na ho aborozi 85.398 bashinganisha amatungo yabo.
Ni na ko abitabira bashumbushwa mu gihe bagize ibyago, aho nko kuva mu 2019, MINAGRI itangaza ko miliyari 4,4 Frw yatanzwe mu gushumbusha abahinzi n'aborozi bahombye ibihingwa n'amatungo byabo byari barashinganishije.
Muri ayo, arenga miliyari 2 Frw amaze guhabwa aborozi mu gihe miliyari 2,3 Frw yahawe abahinzi bahuye n'ibihombo.
Ayo mafaranga yatanzwe yakuwe muri miliyari 8,5 Frw yakusanyijwe n'ibigo by'ubwishingizi bitandukanye.
Mu bworozi hishingirwa inka, ingurube, inkoko n'amafi, igiciro cy'ubwishingizi kigaterwa n'agaciro itungo rifite.
Inka itangirwa 5.5% by'igiciro ifite, ingurube igatangirwa 6% mu gihe inkoko itangirwa 5.5%.
Mu buhinzi hishingirwa ibihingwa by'umuceri, ikiguzi cy'ubwishingizi cyawo kikaba 7,08% by'ibyashowe ku buso uhinzeho, ibigori aho ikiguzi cy'ubwishingizi ari ukuva 8.25%-10% by'ibyashowe ku busoro runaka.
Hishingirwa kandi ibirayi , urusenda n'imiteja, byose bitangirwa 8% by'igishoro ku buso byahinzweho nk'ikiguzi cy'ubwishingizi. Hishingirwa igishoro umuhinzi yashoye mu buhinzi bwe, kuva mu gutegura umurima kugeza imyaka isaruwe.
Hishyurwa ibihombo bituma umuhinzi atabona umusaruro yarategereje biturutse ku ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe, indwara n'udukoko birwanywa ntibikire.
Iyo umuhinzi agize igihombo yihutira kubimenyesha ikigo cy'ubwishingizi bafitanye amasezerano ndetse n'ubuyobozi bw'umurenge ahingamo.
Nyuma yo gupima igihombo cyabayeho, ikigo cy'ubwishingizi cyishyura umuhinzi igishoro yashinganishije mu gihe kitarenze iminsi 15.
Umworozi witwa Murekatete Jacqueline wororera i Kayonzi inka yahawe muri Gahunda ya Girinka yabwiye The New Times ati 'Inka yanjye yahuye n'indwara. Nubwo yitaweho ariko byaranze irapfa. Bitarenze ukwezi nari namaze gushumbushwa, amafaranga bampaye mpita nyaguramo indi nka ubu impa amata.'
Urwego rutanga serivisi z'ubwishingizi rwateye imbere mu myaka 10 ishize kuko ibigo byikubye kabiri aho bigeze kuri 18 n'umutungo rusange wabyo ukiyongera ku rugero rurenga 110%.
Icyakora abitabira ubwishingizi muri rusange baracyari bake kuko ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagana serivisi z'ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.