U Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku bijyanye n'iterambere rirambye ry'imijyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira Inama Mpuzamahanga izarebera hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye.

Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, yateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi. Izitabirwa n'abarenga 800.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 08 Ukwakira 2024, Dr Ngarambe yavuze ko muri iyi nama hazabaho kwisuzuma ku ruhande rw'u Rwanda hagendewe ku bimaze kugerwaho ahandi, harebwe niba 'Turi ku rwego rw'Isi.'

Yagize ati 'Iyi nama izadufasha kwigisha abakozi ba Leta cyane ibigo dukorana muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Cyane cyane nka Minisiteri twibanda ku iterambere rirambye ry'imijyi, tuzareba ese abandi bageze he, ni he twashyira imbaraga.'

'Si ukwiga gusa, tuzanareba ese ibyo bakora hariya, no mu Rwanda byakunda?'

Mu Cyerekezo 2050, u Rwanda rwiyemeje kuzaba rufite imiturire igezweho kandi igera ku byiciro byose by'abaturage.

Umubare w'ingo zo mu cyaro zituye ahantu hamwe hateguwe uzazamuke uve kuri 67,2% mu 2016/17 ugere kuri 80% mu 2024 no ku 100% mu 2035, bikomeze gutyo kugeza mu 2050.

Imidugudu yo mu cyaro izaba ijyanye n'igihe, iteye imbere, abantu batuye mu buryo bwiza, bafite ibikorwa remezo by'ibanze na serivisi nkenerwa.

Kubera ko byitezwe ko Abanyarwanda barenga 70% bazaba batuye mu mijyi, mu gihugu hazashyirwaho uburyo bw'imiturire bwerekana ahagomba guturwa n'ahagenewe gutangirwa serivisi, ndetse n'uko imiturire na serivisi byuzuzanya kandi ntibibangamire imikoreshereze myiza y'ubutaka bwagenewe ibindi bikorwa bitari imiturire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yavuze ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu guteza imbere ibikorwaremezo birengera ibidukikije binagira uruhare mu iterambere rirambye, bishobora no kubera isomo abazitabira iyi nama.

Ati 'Urebye nk'Umushinga wo kubaka Umudugudu wa Mpazi, hagiye hakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije, ikindi hari umujyi wacu uko ugenda utunganywa hari icyo bivuze. Hari kandi ibishanga biri gutunganywa, ibyo rero ni byinshi biri gukorwa mu murongo n'ubundi w'intego z'iterambere rirambye.'

Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko kuba ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera munsi y'Ubutayu bwa Sahara, bizaha urubuga umugabane ugaragaze ibyo wagezeho.

Biteganyijwe ko abazitabira iyi nama bazasura bimwe mu bikorwaremezo u Rwanda rwagezeho birimo, Kigali Norrsken House, Stade Amahoro, Inyubako ya I&M Bank, Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera, Nyabarongo II n'ahandi.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Dr Jack Ngarambe, yavuze ko kimwe mu bishyirwa imbere n'iyi minisiteri harimo no kwita ku iterambere rirambye ry'imijyi mu gihugu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu guteza imbere ibikorwaremezo birengera ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko kuba ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera munsi y'Ubutayu bwa Sahara, izaba ari urubuga rwo kugira ngo umugabane ugaragaze ibyo wagezeho
Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, izitabirwa n'abarenga 800

Amafoto: Rusa Willy Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-yiga-ku-bijyanye-n-iterambere-rirambye-ry-imijyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)