U Rwanda rukeneye miliyari 145 Frw zo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni politiki yatangajwe ku wa 17 Ukwakira 2024, igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwa bihangana n'ihindagurika ry'ibihe n'ibyo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima mu gushimangira iterambere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje kurengera urusobe rw'ibinyabuzima binyuze muri gahunda yo gusubiza muri pariki inyamaswa zari zaracitse, ndetse no kwagura ibi byanya.

Rwiyemeje gufatanya mu ntego Isi yihaye yo kurengera 30% by'ubutaka n'inyanja kugeza mu 2030, imibare izagera kuri 50% mu myaka 20 izakurikira.

Rwiyemeje kandi kugumana byibura ubuso bw'igihugu buteyeho amashyamba ku rugero rwa 30% ndetse rukabwongera, mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, gutabara ibinyabuzima biri gukendera n'ibindi.

Ibyo bikorwa kandi birimo kubaka ubushobozi mu gusobanukirwa ibijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima n'ihindagurika ry'ibihe, binyuze mu gutegura imfashanyigisho zitangwa mu mashuri, ubufatanye mpuzamahanga n'ibindi.

Ibyo byose biri mu mushinga mugari w'u Rwanda w'uko mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by'imyuka yangiza ikirere rwohereza, ingana na toni miliyoni 4,6.

Ni gahunda imaze imyaka ine ishyirwa mu bikorwa, aho izatwara byibuze miliyari 11$, aho miliyari 5,3$ zizakoreshwa mu guhangana n'ingaruka ziterwa n'iyangirika ry'ikirere zamaze kubaho, andi miliyari 5,7$ akoreshwe mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry'ikirere.

Icyakora kugeza uyu munsi u Rwanda ruracyabura miliyari 6,5$ kugira ngo iyo ntego izagerweho.

Ni yo mpamvu nyamukuru y'iyo politiki, kugira ngo u Rwanda rurebe ko rwabona amafaranga yiyongera kuri miliyari 4,5$ rwamaze kubona muri iyo gahunda binyuze mu Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yavuze ko igihugu cyakoze uko gishoboye ngo gishake amafaranga yagifasha kugera ku ntego cyihaye, hatifashishijwe gusa ingengo y'imari y'igihugu.

Yatanze urugero kuri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) iherutse gushyira hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw mu cyiciro cya kabiri cya gahunda igamije kuzafasha iyi banki kubona miliyari 150 Frw.

Mutesi ati 'Izo ziyongera ku zindi nk'izo zashyizwe hanze na bwo zikagurwa zose. Twatangiye kubona uburyo butandukanye bubyara amafaranga azafasha imishinga ya leta n'iy'abikorera igamije kurengera ibidukikije, amafaranga yava mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu.'

Zimwe mu nzego zikenewemo iryo shoramari zirimo ibikorwaremezo n'ubwikorezi, ubuhinzi n'izindi nzego zitandukanye na cyane ko ihindagurika ry'ibihe rikora ku nzego zose.

Mu mishinga ya vuba u Rwanda rufite harimo uwo ruherutse kumurika wa 'Green City' ugamije kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije, azasiga hatujwe abantu basaga ibihumbi 200.

Umuyobozi w'uyu mushinga munini, uherereye mu Murenge wa Kinyinya, Basil Karimba yavuze ko nyuma yo gusoza igishushanyo mbonera, mu 2026 bazaba batangiye umushinga w'inzu 2000 zizubakwa kuri hagitari 16.

Ati 'Ubu turashaka gukorana n'abikorera baza bakubaka inzu kuri icyo kibanza. Tuzajya no muri za banki dushaka uburyo zabafasha inzu zikagurwa. Ni umushinga urambye. Icyo ni kimwe mu bikorwa bihateganyirijwe tuzaba dutangije.'

Ni inzu biteganyijwe ko zizaba ziciriritse ha handi na wa muntu wo hasi abona iye kuko biteganywa ko 60% cyangwa 70% zizaba zigonderwa, mbese zigurishwa munsi y'igiciro zubakiweho.

Karimba yavuze ko ari yo mpamvu babona politiki nk'iyi izabafasha gukusanya amafaranga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, bityo imishinga yayo n'uwa Green City urimo igashyirwa mu bikorwa.

Ku bijyanye n'amafaranga ava hanze y'u Rwanda, u Budage ni kimwe mu gihugu biri kugaragaza uruhare rwabyo rutaziguye

Kuva mu 2022 u Rwanda rwahuje imbaraga n'u Budage bubinyujije muri Banki yabwo Itsura Amajyambere, KfW mu gutera imbere imishinga ihangana n'ibidukikije.

Umuyobozi wa KfW mu Rwanda, Jochen Saleth yavuze ko kugeza ubu igihugu cye kimaze gutanga arenga miliyoni 360 z'Amayero ndetse ashimangira ko nta kabuza bazakomeza gufatanya n'u Rwanda.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Uwamariya Velentine agaragaza umuhati w'u Rwanda mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yavuze ko bakomeje kubona ishoramari ryisumbuye rishorwa mu mishinga ibungabunga ibidukikije
Umuyobozi wa KfW mu Rwanda, Jochen Saleth yavuze ko kugeza ubu igihugu cye kimaze gutanga arenga miliyoni 360 z'Amayero mu guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Stella Rusine Nteziryayo yagaragaje ko u Rwanda rukeneye rukeneye ari hagati ya miliyoni 97,5$- 107,7$ (ari hagati ya miliyari 131,6 Frw na miliyari 145,3 Frw), kugira ngo ruzagere ku ntego rwihaye yo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Umuhango wo kumurika politiki ijyanye no gushora imari mu ishinga irengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima wabereye muri Kigali Marriott Hotel
Abayobozi batandukanye baganiriye ku muhati w'u Rwanda wo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yerekanye ko u Rwanda rubura miliyari 6,5$ kugira ngo rugere ku ntego rwihaye yo kuba mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by'imyuka yangiza ikirere rwohereza

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-145-frw-zo-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)