U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y'imikino ya CHAN2025 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira niho habaye tombola y'uko amakipe azahura mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere kuri uyu mu gabane.

Ni tombola yasize amakipe atandukanye azatangira gukira uhereye tariki ya 25 Ukwakira 2024, aha iyi tombola ku Rwanda rwasize ruzahura na Djibouti.

Iyi Tombola yabereye mu gihugu cya Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, igamije gushaka amakipe 16 azasanga Tanzania, Uganda na Kenya zizakira iyi mikino izaba ikinirwa mu bihugu bitatu ku nshuro ya mbere mu mateka y'uyu mugabane.

Ibi bihugu uko ari bitatu bizakira CHAN 2024 izakinwa muri 2025, byose bibarizwa mu Karere ka CECAFA, ndetse byose bikaba bizanakina ino mikino y'amajonjora yo gushaka iyi tike nubwo byo biyifite.

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF, yavuze ko indi kipe yo muri aka Karere izaba yitwaye neza ari yo izasanga ibi bihugu bitatu aho kugeza ubu hataratangazwa ikizashingirwaho bigenwa.

U Rwanda ruzatangira rwakirwa na Djibouti hagati y'amatariki 25 na 27 uku kwezi kwa Cumi, aho umukino wo kwishyura uzaba nyuma y'iki cyumweru.

Ikipe izakomeza hagati y'izi zombi ikazahura n'izaba yatsinze hagati ya Sudani y'epfo na Kenya, mu mikino yo iteganyijwe mu kwezi k'Ukuboza.

The post U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y'imikino ya CHAN2025 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ruzahura-na-djibouti-mugushaka-itike-yimikino-ya-chan2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruzahura-na-djibouti-mugushaka-itike-yimikino-ya-chan2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)