U Rwanda rwahawe miliyari 35.2 Frw yo kubakira abasenyewe n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafaranga ari mu byiciro bibiri birimo inguzanyo n'inkunga yatanzwe na Banki y'Isi azafasha mu kubakira imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza mu turere dutandukanye tw'igihugu.

Muri Gicurasi 2023, u Rwanda rwahuye n'ibiza byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

MINEMA igaragaza ko inzu 778 zamaze gusanwa na banyirazo bazirimo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Burera, Musanze, Karongi na Gakenke, mu gihe izindi 980 zirimo gusanwa ku buryo ba nyirazo bazaba bazirimo bitarenze mu mpera za 2024.

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko kubaka no gutuza imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza bikorwa hagendewe ku bushobozi Leta yabonye ariko bigenda neza.

Ati 'Twubakiye abari bafite ibibanza, ubu turi gushaka uko twabona ingurane ku basigaye ngo na bo bubakirwe inzu. Twamaze kubona amafaranga, ndetse iyi gahunda tuzayisoza muri Kamena umwaka utaha, buri wese azaba afite inzu ye yuzuye.'

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z'ibiza ku wa 13 Ukwakira, Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yahamije ko imirimo yo gusana inzu 2.763 zasenyutse burundu iteganyijwe mu ntangiriro za 2025, bikazakorwa ku nkunga ya Banki y'Isi kuko yatanze inkunga ya 26.028.205$ agenewe kubaka gusa.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Lambert Dushimimana yagaragaje ko nubwo aka ari agace k'imisozi miremire gashobora guhura n'ibiza mu bihe byose ariko abaturage bagerageza kubyitwaramo neza.

Tariki 31 Ukwakira 2024, hateganyijwe inama yo ku rwego rw'igihugu ihuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta, amashuri makuru na za kaminuza, amashami y'Umuryango w'Abibumbye, Abanyamadini, Abikorera n'abandi bafite ibikorwa bijyanye n'imicungire y'ibiza, iri mu murongo wo gukumira no kugabanya ingaruka z'ibiza.

Politike y'Igihugu y'Imicungire y'Ibiza iherutse kwemezwa mu Rwanda itanga ibisubizo birimo kongera imbaraga mu bushakashatsi n'ubusesenguzi ku biza byugarije igihugu kugira ngo ibisubizo bifatwa bitange umusaruro mu kubaka ubudahangarwa ku biza, bikajyana no kumvikanisha neza ibiza n'ingaruka zabyo binyuze mu kongerera ubushobozi inzego zose n'abaturarwanda muri rusange kugira ngo bamenye ibiza bibugarije n'aho bagomba gushyira imbaraga ngo babyirinde.

Inzu zirenga 2700 zizubakwa mu ntangiriro za 2025
Habanje kubakirwa abafite ibibanza n'abo zasenyutse igice kimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-miliyari-35-2-frw-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)