U Rwanda rwanditse amateka mashya mu buvuzi bwa Marburg muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo barwayi bari bamaze iminsi icumi bashyizwe kuri izo mashini aho bari barwariye ahavurirwa Marburg mu Rwanda.

Izo mashini zo kwa muganga zishyirwa ku murwayi urembye zikamufasha guhumeka cyane cyane iyo hari indwara yamaze kwangiza ibihaha ntibibe bikibyikorera.

Abinyujije kuri X, Dr. Nkeshimana yavuze ko kuba abo barwayi ba Marburg babashije kuyivaho amahoro ari agahigo u Rwanda ruciye muri Afurika, bikaba intambwe ikomeye mu guhangana n'izo ndwara.

Yanditse ati 'Abarwayi babiri bakuwe ku mashini ifasha guhumeka neza nyuma y'iminsi 10 bitabwaho na Prof.Twagirumugabe Théogène n'itsinda bafatanyije.'

Yakomeje ati 'Ibi ni amateka yanditswe, na cyane ko ari bwo bwa mbere kuri uyu Mugabane bibaye, kubasha gukura abarwayi ba Marburg ku mashini ibafasha guhumeka amahoro. Iyi ntambwe izadufasha bigaragara mu kurushaho guhangana na virusi zo mu bwoko bwa Marburg, Ebola n'izindi.'

Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhnom Ghebreyesus uri mu ruzinduko mu Rwanda na we yanyuzwe n'uburyo u Rwanda ruri guhashya Marburg.

Dr. Ghebreyesus na we yanditse kuri X ati 'Njye na Ministiri Dr. Nsanzimana Sabin twasuye ahavurirwa abarwaye Marburg muri Baho. Natangajwe n'ubunyamwuga bw'abaganga, harimo n'uburyo bafasha bagenzi babo banduye. Mbashimiye uko kwihangana kandi mbizeza ko OMS izakomeza gufasha kurandura iki cyorezo'.

Abarwaye Marburg mu Rwanda, batangiye kugaragara ku itariki 27 Nzeri 2024.

Imibare itangwa na Minisante igaragaza ko kugeza ubu hamaze gupimwa abantu 4715. Abantu 60 banduye iyo ndwara, 15 imaze kubahitana, batatu baracyavurwa, 44 bamaze gukira, mu gihe 1070 bamaze kugikingirwa.

Abarenga 4000 bamaze gupimwa Marburg mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-muri-afurika-abarwayi-ba-marburg-bakuwe-ku-mashini-zibongerera-umwuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)