U Rwanda rwasabye amahanga kunga ubumwe mu gukemura ibibangamiye Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumwa yabugejeje ku Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye imaze iminsi iteranira ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati 'U Rwanda rubona ko mu Isi y'ubu iri kurushaho gucikamo ibice, ubumwe niyo nkingi yo gukemura ibibazo bikeneye ibisubizo byihutirwa, bimwe muri byo birenga imipaka, bikanabangamira inyungu z'ibihugu.'

Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko ibibazo biriho ubu bikeneye ingamba zihuriweho ziganisha ku guha amahirwe buri wese, asobanura ko bizafasha amahanga kugera ku ntego zirambye za gahunda y'iterambere ya 2030.

Yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yo gufasha ibihugu bifite ubushobozi buke kujyana n'ibindi mu rugendo rugana ku cyerekezo Isi yihaye.

Ati 'U Rwanda rutekereza ko igihe kigeze ngo amahanga afate ingamba zihamye, kandi ubu bufasha ni intambwe y'ingenzi iganisha ku hazaza heza hatabera, buri wese yisangamo kandi harambye.'

Ambasaderi Rwamucyo yasobanuye ko u Rwanda ruzi neza ingaruka z'amacakubiri, bitewe n'ingaruka yarugizeho zirimo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukamenya n'umusaruro mwiza ubumwe rwahisemo nyuma y'aya mateka.

Yagize ati 'Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twebwe Abanyarwanda twisanze mu mayira abiri, aho twahisemo kureka amacakubiri, twunga ubumwe kugira ngo tubeho. Ntabwo aya mahitamo yari yoroshye ariko yari akwiye kandi yabaye igisobanuro cyo kwiyubaka k'u Rwanda rwa nyuma ya jenoside.'

Uyu mudipolomate yasobanuye ko amahanga na yo ameze nk'ari mu mayira abiri muri iki gihe, asaba ko yafatira urugero ku mahitamo y'Abanyarwanda.

Ati 'Amahanga ubu ari mu masangano nk'ayo, aho agomba guhitamo ubumwe ku bw'ineza rusange.'

Ambasaderi Rwamucyo yasabye ibihugu bikize kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bigashora imari mu mishinga irengera ibidukikije iri muri Afurika.

Ambasaderi Rwamucyo yasabye amahanga kureka amacakubiri, agahitamo ubumwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-amahanga-kunga-ubumwe-mu-gukemura-ibibangamiye-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)