U Rwanda rwavuze ku mutekano w'Abanyarwanda baba muri Mozambique izahajwe n'imyigaragambyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu ntangiriro z'Ukwakira 2024 amatora y'Umukuru w'Igihugu akimara kuba muri Mozambique, bigatangazwa ko Daniel Chapo ari we uri imbere mu majwi, abatavuga rumwe n'ubutegetsi batangije imvururu bavuga ko amajwi yibwe.

Hari abakanguriye urubyiruko kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw'ishyaka Frelimo riri ku butegetsi, barishinja ko ntacyo ryabagejejeho mu myaka yose rimaze riyoboye igihugu.

Ndabarasa Theophile ukorera muri Mozambique yabwiye RBA ko urubyiruko rumwe rwabisamiye hejuru rutangira ibikorwa by'urugomo no gusahura amaduka y'abanyamahanga, ndetse nyuma y'uko amajwi atangajwe birushaho gukomera.

Ati 'Urubyiruko rwirara mu bikorwa remezo, rujya mu mihanda rurafunga, rutwika amapine bagerageza no gusahura amaduka y'abanyamahanga. Mu maduka basahuye harimo ay'abantu batandukanye harimo Abanyarwanda.'

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko abahagarariye u Rwanda muri Mozambique babwiye Abanyarwanda bahari uko bagomba kwitwara mu bihe by'imvururu, banabasonanurira inkomoko yazo.

Ati 'Bagomba kubwira abo bahagarariye bati 'nyabuneka mwitonde'. Hari imvururu zakomotse kuri iki n'iki, turabona n'abanyamahanga barahutira rimwe nta n'umwe bashyira ku ruhande.'

Yahamije ko byaba ari ikibazo abigaragambya bashatse kwibasira Abanyarwanda gusa cyangwa se Abarundi gusa cyangwa se Abanye-Congo gusa 'ariko ntekereza ko niba ari imvururu zabaye nyuma y'amatora bibasiye abantu bose.'

Ati 'Ibyo Ambasade yakoze ni uko igomba kuburira Abanyarwanda bikanakwereka nyine ko ibakurikirana ndetse ikanabasaba kugira ngo bahane amakuru kugira ngo bibaye ngombwa igire icyo ikora.'

Ndabarasa Theophile ukorera mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique yagaragaje ko ambasade y'u Rwanda ikomeje gukurikiranira hafi umutekano w'Abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu.

Ati 'Ubufasha ambasade iri kuduha ni ukudukangurira kwirinda kujya aho ibibazo biri kubera, gucunga amasaha dutahira, kumenyesha ambasade igihe hari umwe muri twe wahuye n'ibibazo no gutanga amakuru muri rusange.'

Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyobozi w'ishyaka Podemos ritavuga rumwe n'ubutegetsi Venâncio Mondlane wagize amajwi 20,32% yahamagariye abayoboke b'ishyaka kwitabira imyigaragambyo ikaze yerekeza i Maputo, ikazava ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 7 Ugushyingo 2024.

Yasabye ko abatazabasha kujya kwigaragabiriza i Maputo, kwibasira ibiro by'ishyaka rya Frelimo riri ku butegetsi n'ibiro bya Komisiyo y'Amatora mu Ntara ya Tete.

Kuva mu 2021 inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza ndetse mu bihe bishize byasinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yavuze ko umutekano w'Abanyarwanda bari muri Mozambique uri gukurikiranirwa hafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-mutekano-w-abanyarwanda-baba-muri-mozambique-izahajwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)