U Rwanda rwemerewe miliyari 37,9 Frw azashorwa muri 'Green City Kigali' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga uherutse kumurikwa n'Umujyi wa Kigali n'abafatanyabikorwa ugamije kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije, azafasha mu kugabanya ubuke bw'amacumbi mu Mujyi wa Kigali ukomeje kwaguka amanywa n'ijoro.

Ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rwinjiyemo uzasiga hatujwe abantu basaga ibihumbi 200, bikaba n'icyitegererezo ku bandi bashoramari bashaka kubaka amacumbi aciriritse ajyanye n'ubushobozi bw'Abanyarwanda.

Aya macumbi azubakwa mu murenge wa Kinyinya uherereye rwagati mu karere ka Gasabo, ariko bikajyana n'ibindi bikorwaremezo nk'imihanda, amashuri n'ibindi bifasha abahatuye kubona serivisi aho hafi. Ibizubakwa byose bizaba bitangiza ibidukikije.

Uyu mushinga wamurikiwe muri Koreya y'Epfo mu nama ya 40 y'abagize inama y'ubutegetsi y'icyo kigega gitera inkunga imishinga itandukanye ibungabunga ibidukikije.

Bijyanye n'uko mu Mujyi wa Kigali hafi y'abantu 77,3% bawutuye batuye mu buryo butateguwe, bituma umujyi ugirwaho n'ingaruka zikomeye ziturutse ku ihindagurika ry'ibihe, nk'imyuzure, inkangu n'ibindi.

Uyu mushinga uje ari uw'icyitegererezo mu guhangana n'ibyo bibazo, no kwimakaza iterambere ry'umujyi rirambye, abawutuye bakabaho mu buryo butangiza, ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe zikagabanywa.

Biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, ibizatuma Umujyi wa Kigali uhinduka icyitegererezo ku mahanga mu kwimakaza imiturire ibungabunga ibidukikije.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya yavuze ko iyo nkunga igaragaza imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu bufatanye butandukanye muri ibi bihe bikomeye aho ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe ziri kwiyongera umunsi ku wundi.

Ati 'Izo ngaruka ntabwo zizahaza ubukungu bw'igihugu gusa ahubwo zitateza ibyago bikomeye ku buzima bw'abaturage bacu. Umushinga wa Green City ni intambwe nziza iganisha ku kwimakaza imiturire itangiriza ibidukikije hagamijwe guhangana n'izo ngaruka no kuzirinda kugira ngo Abanyarwanda bakomeze gutengamara.'

Igice kigiye guherwaho muri uyu mushinga ni ikijyanye n'ibikorwaremezo, giherereye mu ahazwi nka Ngaruyinka.

Nubwo Ngaruyinka ari nini, IGIHE yamenye amakuru ko ifice kizaherwaho ari ikiri kuri hegitari 18 muri 600 z'umushinga wose. Ikindi ni uko mu bikorwaremezo bigiye kubanza gushyirwaho abaturage batazimurwa.

Mu biribandwaho muri aka gace ni ukwibanda ku gushora mu bikorwaremezo bitangiza, nk'ibyo gukusanya amazi y'imvura, gukoresha ingufu zitangiza, uburyo bwo gutunganya imyanda n'ibindi.

Ibindi bizakorwa muri iyo nkunga ni ugushyiraho Ikigo cyahariwe gutanga amasomo y'imyuga, hibandwa cyane mu gutanga ubumenyi bujyanye n'ubwubatsi n'uburyo bwo kubaho, byose bitangiza ibidukikije.

Ikizakurikiraho ni ugukwirakwiza porogaramu nk'izi zigamije kwimakaza imibereho itangiza ibidukikije mu Rwanda hose, binyuze mu mahugurwa ahabwa abari muri iyo mirimo ku bijyanye n'ubwubatsi no guteza imbere imijyi byose bibungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Green Climate Fund, Henry Gonzalez yavuze ko uyu mushinga uzafasha cyane mu kugaragaza uko imijyi mu Rwanda igomba gutezwa imbere habungabungwa ibidukikije ariko rukanabera icyitegererezo indi yo muri Afurika n'Isi muri rusange.

Ati 'Green Climate Fund izagurira uyu mushinga mu yindi mijyi y'ibihugu bitandukanye hashingiwe ku masomo yakuwe mu mushinga wo mu Rwanda.'

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega cy'u Rwanda cyita ku bidukikije (Rwanda Green Fund), yavuze ko inkunga ya GCF igiye kunganira byuzuye icyerekezo cy'u Rwanda mu guteza imbere imiturire itangiza, binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga n'imiturire bitangiza.

Ubwo Guverinoma y'u Rwanda yamurikaga politiki ijyanye no gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima (National Climate and Nature Finance Strategy: NCNFS), Umuyobozi Mukuru wa Green City Kigali Basil Karimba yawugarutseho.

Icyo gihe yavuze ko nyuma yo gusoza igishushanyo mbonera, mu 2026 bazaba batangiye umushinga w'inzu 2000 zizubakwa kuri hagitari 16.

Ati 'Ubu turashaka gukorana n'abikorera baza bakubaka inzu kuri icyo kibanza. Tuzajya no muri za banki dushaka uburyo zabafasha inzu zikagurwa. Ni umushinga urambye. Icyo ni kimwe mu bikorwa bihateganyirijwe tuzaba dutangije.'

Ni inzu biteganyijwe ko zizaba ziciriritse ha handi na wa muntu wo hasi abona iye kuko biteganywa ko 60% cyangwa 70% zizaba zigonderwa, mbese zigurishwa munsi y'igiciro zubakiweho.

Uyu mushinga uzubakwa mu myaka itanu
U Rwanda rwemerewe miliyari 37,9 Frw zo gushyira mu bikorwa Green City Kigali
Green City Kigali izubakwa kuri hegitari 600, harimo inzu n'ibikorwaremezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-miliyari-37-9-frw-azashorwa-muri-green-city-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)