U Rwanda rwungutse izindi bisi z'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 ni bwo Ikigo gikora imodoka cyo mu Bushinwa cya Yutong cyashyikirije Igitwara abantu ku buryo bwa rusange cya RITCO Ltd izo modoka.

Nubwo hashize igihe imodoka zikoresha amashanyarazi zarageze mu Rwanda ni ubwa mbere RITCO Ltd yinjiye byeruye mu bijyanye no gukoresha izo modoka, umushinga iki kigo cyari kimaze igihe cyiga.

Umuyobozi wa RITCO Ltd yavuze ko bamaranye hafi imyaka itanu bakorana na Yutong aho hamaze kugura imodoka 115, akemeza ko ubu batangiye urugendo rushya rw'imodoka z'amashanyarazi.

Ati 'Uyu munsi twazanye imodoka ebyiri, mu kugerageza ariko dufite gahunda yo kuzongera, ni uko ubu tutaritegura neza ku bijyanye no kuzimenya, kuzikanika, no kuzikora. Tugomba kubanza kumenya imbogamizi zirimo mu bijyanye n'imiterere y'igihugu cyacu ubundi tukayoboka byeruye.'

Nkusi yavuze ko bagomba kwiga cyane kuri izo modoka uko byagenda kose kuko ari ho Isi iri kugana, bikajyana n'intego ya leta yo kugabanya imyuka yangiriza ikirere yohereza ingana na 38% bitarenze mu 2030.

Yavuze ko nubwo ari imodoka zihenda ugereranyije n'iz'ikoresha ibikomoka kuri peteroli, ariko hari uburyo zungura cyane ugereranyije n'izo basanzwe bakoresha.

Ati 'Turashaka gusimbuza imodoka dufite iz'amashanyarazi ariko ni urugendo. Ubu dufite porogaramu yo kwigisha abakanishi bacu, abashoferi n'abandi bakozi bacu kugeza ubwo tuzabaho twifashije tutagifite Abashinwa baza kudufasha.'

Imodoka RITCO yazanye ni izo gukoreshwa mu mijyi. Zifite imyanya 21 ku bicaye ariko zikagira n'aho abantu bahagarara hisanzuye.

Zigenda ibilometero biri hagati ya 250 na 300 zitarasubizwa ku muriro. Zifite kandi ikoranabuhanga rikonjesha batiri byikoze ku buryo imodoka itashya, ikagira charger yayo ifasha mu gushyiramo umuriro mu gihe kitageze ku isaha.

Yutong yazanye izo modoka ni uruganda rumaze kwandika izina mu gukora no kugurisha bisi, kuko ku mwaka ikora izigera ku bihumbi 70, ikazohereza mu bihugu birenga 30 byo ku migabane yose.

Yihariye isoko ryo mu Bushinwa kugeza kuri 30%, n'iringana na 10% ku Isi hose mu bijyanye na za bisi. Yutong imaze kuzana mu Rwanda bisi zibarirwa muri 700.

Nubwo mu Rwanda ari bwo bwa mbere izanye bisi z'amashanyarazi, Yutong imaze kugira uburambe mu gukora izo modoka kuko kuva mu 2020 yari imaze kugurisha bisi z'amashanyarazi ibihumbi 133 mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi muri Yutong ushinzwe ubucuruzi, Grey Shen Guangyu, yavuze ko bahisemo u Rwanda bijyanye n'uko ari igihugu kimaze kwigaragaza mu korohereza abashoramari, igihugu gifite umutekano, isuku n'ibindi.

Ati 'Mu Rwanda ni ha handi ushora imari ukumva uratekanye, hafite isuku, gukuraho imisoro ku modoka z'amashanyarazi, abaturage bagira urugwiro n'ibindi. Ni urugendo dutangiye, dushaka gufatanya n'u Rwanda mu kugabanya imyuka yanduye. Tuzabigeraho kuko rumaze kuba urugero rw'ibishoboka. Twabonye ko zikenewe cyane.'

U Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030 u Rwanda ruzaba rumaze kugera ku kigero cya 20% y'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zikoresha amashanyarazi, moto zikaba ari 30% naho imodoka z'abantu ku giti cyabo zikazaba ari umunani ku ijana.

Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey yavuze ko mu minsi iri imbere bazaba bongereye imodoka z'amashanyarazi bafite
Umuyobozi muri Yutong ushinzwe ubucuruzi, Grey Shen Guangyu yavuze ko bagiye kongera bisi z'amashanyarazi bazana mu Rwanda
Umuyobozi muri Yutong ushinzwe ubucuruzi, Grey Shen Guangyu (ibumoso) ashyikiriza kontaki Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey
Itsinda rya Yutong na RITCO Ltd nyuma yo kumurika imodoka zikoresha amashanyarazi
Abitabiriye imurikwa ry'imodoka z'amashanyarazi RITCO Ltd yaguze basobanuriwe uko zikora
Bisi zazanywe kuri iyi nshuro ni izikoreshwa mu ngendo zo mu mujyi
Bisi z'amashanyarazi RITCO Ltd yungutse ni uko zimeze
Zifite imyanya 21 n'undi mwanya wisanzuye wo guhagararamo
Abayobozi ku ruhande rwa Yutong na RITCO Ltd baganuye imodoka nshya zikoreshwa amashanyarazi
Ibyuma bikoresha amashanyarazi muri izo modoka ni uko bimeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-izindi-bisi-z-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)