Ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye bwagaragajwe nk'imbogamizi ku babyeyi baba mu nkambi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe mu bukangurambaga bw'umushinga Ugamije Guhindura Imyumvire Iganisha ku Ndyo Yuzuye mu Nkambi no Hanze y'Inkambi, ushyirwa mu bikorwa na Plan International Rwanda.

Ni umushinga ukorerwa mu nkambi ya Kiziba, Mugombwa, Kigeme, Nyabiheke, Mahama ndetse no mu midugudu ikikije inkambi.

Umubyeyi w'abana batatu ufite imyaka 27 uri mu bahawe amahugurwa, yavuze ko mbere yumvaga icy'ingenzi ari uko abana bariye bagahaga atitaye ku ireme ry'ibyo yabagaburiye.

Ati 'Mbere sinitaga ku byo nteka n'uburyo mbitekamo. Numvaga ko icyangombwa ari uko ibiryo bihiye umuryango uriye uhaze. Gusa ntibihagije kubera ko ushobora kuba ufite ibiryo ariko ubitegura nabi, ukarya nabi. Naje kwigishwa uko nategura indyo yuzuye bimfasha kwita ku muryango wanjye n'abana banjye. Ubu mfite umuryango uzira igwingira.'

Iki gikorwa kitabirwa n'ababyeyi, urubyiruko n'abajyanama b'ubuzima bava mu nkambi ndetse n'imiryango izikikije. Kifashisha indyo zitandukanye aho ukiyoboye asobanura uko indyo yuzuye itegurwa, uhereye ku isuku y'ibyo uteka, uko ubitegura mbere yo kubiteka, uko ubiteka kugeza ifunguro ribonetse.

Hanasobanurwa kandi akamaro k'indyo yuzuye ku muryango by'umwihariko umubyeyi wonsa n'umwana.

Aya mahugurwa yageze ku basaga 2,500, mu gihe hanze y'inkambi hamaze gutangwa amahugurwa yageze ku basaga 850.

Uhagarariye uyu mushinga muri Plan International Rwanda, Phocas Murwanashyaka, yavuze ko intego nyamukuru ari uguhindura imyumvire.

Ati 'Intego nyamukuru ni ukubaka sosiyete ifite imyumvire isobanutse kandi yumva akamaro k'indyo yuzuye. Iyo abantu bumva neza ikintu ndetse n'akamaro kacyo, kugikurikiza biroroha cyane.'

Bimwe mu bikorwa by'uyu mushinga birimo ubuhinzi bw'ibihumyo mu matsinda atandatu agizwe n'abanyamuryango 72, ubuhumbikiro bw'imboga 17, kubaka uturima tw'igikoni 557, kuvugurura uturima tw'igikoni 8,370 mu miryango 10,927 iva mu nkambi.

Hanze y'inkambi kandi hakozwe uturima tw'igikoni 439, havugururwa 3,044 mu miryango 3,994.

Mu bindi bikorwa byunganira uyu mushinga harimo amatungo magufi arimo ihene 238, inkwavu 147 ndetse n'ingurube 58 yahawe imiryango itanu igizwe n abanyamuryango 37.

Ababyeyi bigishirizwa hamwe uko bategura indyo yuzuye
Nyuma yo gusobanurirwa akamaro k'indyo yuzuye, hakorwa igikorwa cyo kuyiteka ikagaburirwa abana
Ababyeyi bigishwa uko bategura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya igwingira
Hahingwa imboga zitandukanye zigaburirwa imiryango mu rwego rwo kwimakaza indyo yuzuye
Uturima tw'igikoni twubakwa mu miryango kugira ngo ijye ibashaka kubona ifunguro ririmo imboga
Inkwavu ni amwe mu matungo byoroshye korora kandi akura vuba
Ubworozi bw'inkwavu bukorwa n'urubyiruko butanga umusaruro urimo inyama ndetse n'amafaranga
Umwe mu babyeyi bahuguwe ku kamaro k'indyo yuzuye ku muryango we ndetse n'uko bayitegura, agaburira umwana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-buke-mu-gutegura-indyo-yuzuye-byagaragajwe-nk-imbogamizi-ku-babyeyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)