Ubushomeri bwaragabanutse mu gihembwe cya gatatu cya 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024. Bugaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura, bivuze ko bemerewe kugira umurimo bakora ari miliyoni 8,3; miliyoni 4,5 muri bo muri Kanama 2024 bari bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 817 bari abashomeri, na ho abarenga miliyoni eshatu ntibari ku isoko ry'umurimo.

Imibare igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri cyagabanyutseho 2.7% kigera kuri 15.3%.

NISR ivuga ko abarenga miliyoni enye, bangana na 58% bari ku murimo ariko badatanga umusaruro uko bikwiye, umubare munini ukaba abagore bangana na 65.6% by'abagore bari ku isoko ryumurimo bose ugereranyije n'abagabo bangana na 50%.

Biyongera cyane ku rubyiruko kuko ari 59.8% badatanga umusaruruo uko bikwiye mu gihe abakuru ari 56.5%.

Urwego rwa serivisi rugenda rwigarurira isoko ry'u Rwanda kubera ibikorwa byo kwakira inama mpuzamahanga n'ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro bituma muri iki gihembwe ari rwo rwatanze akazi kenshi kuko rwihariye 45.4% by'abafite akazi, ubuhinzi bukagira 32.6% na ho abakora mu nganda bageze kuri 22%.

Imibare igaragaza ko abantu bari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda, baba abafite akazi n'abiteguye gukora, bagiye biyongera kuko nko muri Kanama 2023 bari 59.8% bagera kuri 64.1% muri Kanama 2024, bigaragaza izamuka rya 4%.

Ibipimo bigaragaza ko abagore bari ku isoko ry'umirimo muri rusange ari bake ugereranyije n'abagabo, icyuho hagati y'abagabo n'abagore kikabarirwa kuri 17.8%.

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko hakiri ahantu henshi abagore batagera kuri 30% by'abari mu kazi kuko nko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abagore ari 19% mu gihe abagabo ari 81%.

Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Barnabé Muhire Sebagabo aherutse gutangaza ko imibare y'abantu basaba akazi ku myanya Leta ishyira ku isoko biganjemo abagabo cyane bituma n'icyuho cy'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore gikomeza kwiyongera.

Ati 'Abagore basaba akazi mu nzego za Leta ni bake ugereranije n'abagabo kuko ari 177.043 mu gihe abagabo ari 400.951. Ibi bituma mu byiciro bikurikiyeho (gutoranywa, kwitabira, gutsinda no gushyirwa mu myanya) bakomeza kuba bake.'

Bigaragara ko abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y'imirimo y'akazi muri Leta mu mwaka ushize, 1574 ni bo gusa batsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw'abategereje ahaboneka umwanya.

Yagaragaje ko hataramenyekana impamvu zituma abagore batitabira gupiganirwa akazi mu myanya ya Leta ariko hagiye gukorwa ubushakashatsi buzashyira hanze izi mpamvu.

Muri rusange abantu 2.994.454 batari ku isoko ry'umurimo barimo 45.9% bakora ubuhinzi bucirirtse, 15.8% ni abanyeshuri mu gihe 38,3% ni abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'abandi bacitse intege batagishishikarira gushaka imirimo.

Umubare w'abari ku isoko ry'umurimo wariyongereye n'ubushomeri buragabanyuka
Abarenga 58% ntibabyazwa umusaruro uko bikwiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushomeri-mu-banyarwanda-bwaragabanyutse-mu-gihembwe-cya-gatatu-cya-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)