Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri' bacu'? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibaye 18 uRwanda rushyikirije Leta y'Ubwongereza impapuro zisaba guta muri yombi abajenosideri 5 bari muri icyo gihugu, ariko abo bagome bakomeje kwidegembya nk'aho nta n'icyabaye.

Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka. Aba bagizi ba nabi bamaze gukeneka ubutabera, ku buryo ndetse ubu bari no mu bikorwa bisenya ubumwe bw'Abanyarwanda.

Uko amashyaka yagiye asimburana ku butegetsi mu Bwongereza, yagiye yizeza uRwanda kwihutisha ubutabera abo bantu nibura bakaburanishwa, ariko imvugo ntiyigeze ihuzwa n'ingiro. Ibyo kubohereza
mu Rwanda ngo baburanishirizwe ahakorewe ibyaha bakurikiranyweho, byo ntawe ukibiteganya, urebye uburyo abo bajenosideri bakomeje gufatwa nk'amata y'abashyitsi.

Abazi neza imiterere ya politiki y'Ubwongereza bahamya ko amahari cyangwa agapingane hagati y'amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi (Labour Party na Conservative Party) aribyo bidindiza ibyemezo byinshi, uruhande rwimitswe rukanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n'uruvuye ku butegetsi.

Urugero ni amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, yari yashyizweho umukono na Ministiri w'Intebe Rishi Sunak wo muri 'Conservative Party' , ariko Bwana Keir Starmer wo muri' Labour Party' yajya ku butegetsi akanga kubahiriza ayo masezerano.

Aho rero niho Abanyarwanda banenga iyo mikorere ya bamwe mu bategetsi b'Ubwongereza, bahera bavuga bati:' Nibagumane abimukira babo, baduhe abajenosideri bacu, tubiburanishirize'.

Muri iki cyumweru, Ambasaderi mushya w'Ubwongereza mu Rwanda, Madamu Alison Thorpe, yemereye itangazamakuru ko igihugu cye koko cyagaragaje kuzarira gukabije mu gushyikiriza inkiko bariya bajenosideri, icyakora yizeza Abanyarwanda ko hari ibimaze gukorwa ngo abo bantu baburanishwe' mu gihe kiri imbere'.

Twakwizezwa n'iki ko iki cyizere nacyo kitazaraza amasinde, ko amagambo nk'aya atari ubwa mbere abategetsi b'Ubwongereza bayavuze? Mu mwaka wa 2022, ubwo Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yari mu Rwanda, yijeje isi yose ko agiye gushishikariza inzego bireba gufata abo bajenosideri, nyamara twarabitegereje n'ubu amaso aracyari mu kirere.

Ubwongereza nk'igihugu kivuga ko cyubaha indangagaciro z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu, bwagombye guterwa isoni no gukingira ikibaba abajenosideri, mu gihe hari ibindi bihugu by'Uburayi nk'Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholandi, Norvège, Danmark na Suwedi, byo nibura bifite intambwe byateye( uko yaba ingana kose) mu gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twibuke ihame ry'abahanga mu mategeko, rivuga ko 'ubutabera butinze butaba bukiswe ubutabera'!

The post Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri' bacu'? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubwongereza-bwagumanye-abimukira-babwo-bukaduha-abajenosideri-bacu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwongereza-bwagumanye-abimukira-babwo-bukaduha-abajenosideri-bacu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)