Uko Me Karongozi na Me Gisagara baburanye mu rubanza rwa Rwamucyo ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi itatu kuva ku wa 28 Ukwakira 2024 habaye iburana ry'abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, humvwa Ubushinjacyaha.

Ku wa 29 Ukwakira 2023 harumvwa ijambo rya nyuma ry'uregwa, hakurikireho umwiherero w'urukiko no gutangaza icyemezo kuri urwo rubanza, bizaba ku wa 30 Ukwakira 2024.

I Paris ahabereye urwo rubanza, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'Abanyamategeko bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rubanza, barimo Me André Martin Karongozi na Me Richard Gisagara, bavuga uko baburanye.

IGIHE: Me Karongozi ni mwe mwatangiye muri iki gitondo, Ese ni ibiki mwagarutseho?

Me Karongozi: Mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo, twese turahuriza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkanjye nibanze ku bindeba bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubona ko akibikomeyeho.

Nasabye ko muri rusange batatuma Dr. Rwamucyo akomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo kuko arabyiyemerera.

Wumvise ko natinze ku mategeko 10 y'Abahutu, amahame y'impinduramatwara yo mu 1959, ibintu agarukaho cyane anavuga ko FPR-Inkotanyi ari abanyamahanga no mu cyumweru gishize narabimubajije arabivuga.

Ni ibyo twagarutseho kuko ni yo mizi ya Jenoside.

Ikintu Dr. Rwamucyo yatworohereje ni uko yemera ingengabitekerezo ye ya Jenoside. Akubwira ko FPR-Inkotanyi ari abanyamahanga, akakubwira ko amashyaka menshi atayemera.

Ntabwo ngo igihe cyayo cyari kigeze. Akakubwira ko atemera amasezerano ya Arusha.

Biriya byemezo byafashwe muri Kanama 1993 ntabwo abyemera. Biragaragara ko atashakaga guta ibyo afite nk'umuntu wabaga ku butegetsi bw'Abahutu.

Ibyo arabyemera akakubwira ko iyo bikomeza kuriya CDR ari yo yari kuzafata igihugu, Abatutsi bakabikiza.

Ubu ntabyemera ku mugaragaro ariko yemera amahame y'impinduramatwara yo mu 1959 kandi urabona ko byose bigaruka.

Ni ho navugiye fanifesto y'Abahutu, mvuga ariya mategeko 10 ya Gitera kuko ni we wayashyizeho, mvuga n'inyandiko zinyuranye zo muri icyo gihe, aho Kayibanda avuga ati 'Abatutsi ni Abanyamahanga', ati 'ni Abakoloni biyongeraho Ababiligi' ariko Ababiligi akaborohera kuko uzi ko ari bo baborohereje kugira ngo impinduramatwara ikunde.

Twitege iki muri iyi minsi itatu isigaye?

Uyu munsi turarangiza kuburana kimwe n'Umushinjacyaha kuko ni we umushinja.

Ejo abahagarariye Dr. Rwamucyo na bo baburane hanyuma ku wa 30 Ukwakira 2024, Dr. Rwamucyo avuge ijambo rya nyuma mbere y'uko abaturage bajya kwiherera.

Me Gisagara ni iki mwagarutseho uyu munsi?

Nabanje gusobanurira urukiko Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda bari mu Bufaransa iryo ari ryo, mbabwira impamvu iryo shyirahamwe ryaje muri uru rubanza.

Nasobanuye ko ari ishyirahamwe ryatangiye mu 1990 kugira ngo rihuze Abanyarwanda noneho mu 1994 rikongera mu nshingano zaryo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurikirana ababa barayigizemo uruhare.

Ikindi nasobanuriye urukiko abandi bantu mpagarariye batari amashyirahamwe ahubwo ari abantu ku giti cyabo, nsobanura impamvu na bo baje muri uru rukiko, mbagaragariza aho bahuriye n'iyo dosiye kugira ngo urukiko rwumve impamvu baregera indishyi muri uru rubanza.

Nubwo uyu munsi tutaregeye indishyi byari ngombwa kubanza gusobanurira urukiko abo bantu abo ari bo n'impamvu baje muri uru rubanza.

Nagendeye ku ngingo eshatu nahisemo kuvuga kuko turi abavoka benshi, aho twagabanye uburyo tugomba kuburanamo kugira ngo tutarambira abacamanza.

Ingingo ya mbere kwari ukugaragaza agahinda Dr. Rwamucyo yateye abaregera indishyi muri urwo rubanza.

Kwari ukugaragaza agashinyaguro yakoreye imiryango yabo kuko abo mpagarariye ni abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyumba n'i Ndora mu Karere ka Gisagara.

Kwari ukugaragariza urukuko agahinda n'ishavu batewe n'ibikorwa bya Dr. Rwamucyo wabahekuye akabamarira ababyeyi, abana n'abavandimwe. Icyo gikorwa kirahagije ngo kibe ndengakamere.

Ikirenze icyo ni agashinyaguro yakoreye imibiri y'abishwe bajugunywe bakoresheje imashini ya Caterpillar ni ikintu ndengakamere noneho byaba kuri muganga.

Muganga muzi ko arahira indahiro ivuga ko agomba kwitangira abantu, urumva icyo gikorwa kiri ndengakamere ku muntu nkawe wize ndetse wari umuganga.

Indi ngingo navuzeho cyane ni ukugaragaza ko Dr. Rwamucyo Eugene ntawe ugomba gushidikanya ku ngengabitekerezo ye ya Jenoside kuko yamugaragayeho no muri uru rubanza na mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira.

Nubwo ari ukugerageza kwisubiraho akigaragaza nk'utari muri CDR ariko byagaragaye ko inshuti ze zarimo.

Muribuka ko bajya kumufata yari yaje gushyingura nka Barayagwiza Jean Bosco. Uwo yari muri bamwe bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bayivugaga ahantu hose.

Nagaragaje ko niba hari no gushidikanya guke ku ngengabitekerezo ya Dr. Rwamucyo bikwiriye kuvaho.

Abantu baribuka ijambo yavugiye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ubwo Jenoside yabaga. Icyo gihe Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe w'icyiswe Guverinoma y'Abatabazi yari yasuye kaminuza.

Hari ku wa 14 Gicurasi 1994 yahavugiye ijambo rikarishye, ubwo yahakanaga ko nta Batutsi bari bari kwicwa muri icyo gihe, kandi we ubwe yari amaze kujugunya imibiri y'ababarirwa mu bihumbi.

Ni ikintu cy'ingirakamaro navuze kugira ngo urukiko ruzakigumeho rugitekerezeho igihe ruzaba rugiye kwiherera no kugira ngo rufate icyemezo.

Ikindi navuzeho kwari ugushaka kwibutsa ko hano tuburanira i Burayi harimo abacamanza b'umwuga n'abatari ab'umwuga.

Kuko nzi ko ababuranira Dr. Rwamucyo Eugene bazajya cyane ku cyo kuyobya uburari.

Nubwo bavuga ko badahakana ko hatabayeho Jenoside ariko bazashaka kugaragaza ko ibyabaye ari ugusubiranamo hagati y'amoko cyangwa uburakari cyangwa ikijyanye n'icyo abazungu bita ko ari urwango hagati y'amoko.

Icyo kintu nagishinzeho agati ngaragaza ko abacamanza bagomba kubigereranya n'ibyabaye iwabo.

Hano mu Bufaransa n'igice kinini cy'i Burayi hashize imyaka irenga 80 habayeho Jenoside yakorewe Abayahudi.

Nagaragaje aho bihuriye. Nerekanye ko ibyo byakozwe n'abantu bafite urwango kandi ko babiteguye bakabishyira mu bikorwa bitari ikintu cyaje gusa.

Nagerageje kwerekana ko hari aho bihuriye. Nerekanye uburyo hari umuntu wakoze Jenoside yakorewe Abayahudi abonetse aha, uburyo mwamuburanisha, uburyo mwafata abakorewe icyo cyaha, ingufu mwashyira mu kubahana no kumva ibyababayeho mube ari byo mushyiramo kugira ngo muhane uyu na we wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nubwo rwose ari kure yanyu ndetse hakaba hashize imyaka 30.

Me André Martin Karongozi ni umwe mu bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu ni Umunyamategeko uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rubanza rwa Dr Rwamucyo Me Richard Gisagara

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-me-karongozi-na-me-gisagara-baburanye-mu-rubanza-rwa-dr-rwamucyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)