Uko Padiri Jean Franois Uwimana yabaye umura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 10 iruzuye Padiri Uwimana Jean Francois atangiye gukora umuziki nk'umunyamwuga ariko akaba ari nyuma y'uko yinjiye mu muhamagaro we wo kuvuga no kwigisha ijambo ry'Imana muri Kiliziya gatorika.

Uwimana Jean Francois amaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi zitanga ubutumwa ariko akifashisha injyana zikunzwe cyane mu rubyiruko kugira ngo ubutumwa yifuza kugenera urubyiruko byorohe ko bubageraho.

Nk'uko akorera umuziki cyane cyane ashaka kubwira urubyiruko, Padiri Uwimana Jean Francois yinjiye mu gukora umuziki kubera urubyiruko yumvanye indirimbo zidakwiye umukirisitu kandi zitarimo inyigisho zikwiye urubyiruko.

Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Padiri Uwimana Jean Francois yagize ati 'Naririmbaga muri Petit Seminari hanyuma kubera ko nari nzi umuziki bambwira ko ngomba kuririmba mu nama y'ababyeyi bikomeza uko. Ibindi rero maze kuba Padiri, ni abana bavuye mu misa bajya kuririmba ngo 'nimbura n'itabi nzashyingurwa', hanyuma numva birakabije.

Nahise ngenda kubareba ndababaza nti ni ibiki muri kuririmba? Barambwiye ngo indirimbo twumvishe mu Kiliziya zari zikonje. Nafashe iyo ndirimbo baririmbaga hanyuma mpindura amagambo nshyiramo ijambo ry'Imana.'

Agaruka ku buryo impano ye mu muziki yakiriwe, Uwimana Jean Francois yavuze ko abantu batangiye kujya bavuga ko ashobora guhagarikwa kubera ko nta mupadiri wo kurapa ariko we yari abiziranyeho na Musenyeri yaranamuganirije ko uburyo bwiza bwo kwigisha urubyiruko ari ukurusanga mu byo barimo hanyuma ukabibaheramo ubuhamya.

Yagize ati 'Byatangiye bisakuza ariko nari narahuye na Musenyeri ambwira ngo ibintu urubyiruko rurimo byasaba ko ubasanga mu byo barimo ukabigishirizamo aho gufata ibyo uvanye mu ishuri ngo abe aribyo ubashyiramo. Ubwo rero kubera ko yari abizi kandi mu bapadiri iyo wumvikana na Musenyeri ntacyo biba bitwaye.'

Yavuze kandi ko akora umuziki mu rwego rwo kunyuzamo inyigisho ze ndetse no kuruhuka mu mutwe nyuma y'akazi ke ndetse n'amasomo cyane ko amaze imyaka 5 mu Budage ari gukurikirana amasomo.

Padiri Uwimana Jean Francois amaze gukora indirimbo nyinshi harimo "Loved you", "Yaratsinze", "Nyirigira", "Amahirwe" ari nayo aheruka gushyira hanze ndetse n'izindi zitandukanye.


Padiri Uwimana Jean Francois yiyeguriye umuziki by'umwihariko injyana ya HipHop mu rwego rwo gufasha urubyiruko


Impano yo kuririmba, Padiri Uwimana yayitangiye akiri umwana

Padiri Jean francois yatangaje ko nta gitutu na gito agira kubera abantu bamunenga kubwo guhuza umuziki n'inshingano zo gushumba itorero

Reba ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na Padiri Uwimana Jean Francois 

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147633/uko-padiri-jean-francois-uwimana-yabaye-umuraperi-kubera-urubyiruko-rwari-ruvuye-muri-misa-147633.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)