No title

webrwanda
0

Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;

36' Ikipe y'igihugu ya Djibouti yari igerageje kubaka umupira usanga Warsama Hassan Hussein arekura ishoti gusa rikubita mu maguru ya bamyugariro b'Amavubi 







32' Dushimimana Olivier 'Muzungu' arase igitego cyabazwe ku mupira yari akuye mu kibuga hagati azamuka yiruka yinjira mu rubuga rw'amahina  asigaranye n'umunyezamu arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu 

28" Abantu benshi batekerezaga ko Amavubi ari butsinde Djibouti mu buryo bworoshye ariko kugeza ubu kintu gikomeye cyari cyaba

27' Amavubi abonye kufura iteretse ahantu heza  ku ikosa Idriss Mohamed yarakoreye Niyibizi Ramadhan aba ari nawe uyitera umunyezamu wa Djibouti akuramo umupira nta nkomyi

24' Warsama Hassan Hussein wa Djibouti abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yarakoreye Ruboneka Jean Bosco 

22' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi bari gukina neza gusa bagera imbere y'izamu nti bahuze neza ndetse bigatuma bahita batakaza imipira 

17'  Muhire Kevin abonye umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina asabwa kubanza kuwufunga gusa nti yabikora birangira umurenganye

15' Amavubi arimo arahererakanya neza ahereye inyuma ngo arebe uko yakubaka uburyo bwagira icyo bubyara

9' Warsama Hassan Hussein wa Djibouti yaragerageje gutungura Niyongira Patience arekura ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu kure

8' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi niyo iri kwiharira ibijyanye no guhererekanya umupira mu gihe Djibouti yo iri kuwufata igahita iwutakaza

5' Amavubi abonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku mupira mwiza Muhire Kevin yarahaye Tuyisenge Arsene arekura ishoti gusa birangira ba myugariro ba Djibouti baryitambitse

4' Amavubi abonye kufura mu kibuga hagati ku ikosa ryari rikorewe Fitina Ombolenga 

2' Umukinnyi w'Amavubi,Muhire Kevin aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kujya mu kirere agiye gushyira umupira ku mutwe akikubita hasi

1' Umukino utangijwe n'ikipe y'igihugu ya Djibouti ariko ihita irenza umupira 

Abakinnyi 11 ba Djibouti babanje mu kibuga;Sulait Luyima,Gabriel Dadzie,Ahmed Omar,Abdu Idleh Hamza,Yabe Siad Isman Ali Youssouf Farada,Warsama Hassan,Doualeh Elabeh,Ibrahim Idriss,Moustapha Abdi Osman na Mahad Abdillahi Abdi.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga;Niyongira Patience, Niyomugabo Claude ,Dushimimana Olivier ,Iyabivuze Osee ,Muhire Kevin ,Niyibizi Ramadhan ,Niyigena Clement ,Nshimiyimana Yunusu ,Ombolenga Fitina, Ruboneka Jean Bosco Na Tuyisenge Arsene.






Impamvu Djibouti yakiriye Amavubi muri Stade Nationale Amahoro i Remera ni ukubera ko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

Imibare yerekana ko Amavubi amaze guhura na Djibouti inshuro ebyiri mu mikino y'amarushanwa. Muri 2007 Amavubi yatsinze iyi kipe y'igihugu ibitego 5-2,muri uyu mwaka yongera nanone kuyitsinda ibitego 9-0 bikaba ari nabyo bitego mu mateka ikipe y'igihugu y'u Rwanda imaze gutsinda mu mukino umwe.

Mu gihe Amavubi yasezerera 'Riverains de la Mer Rouge' ya Djibouti, rwakina Imikino yo mu ijonjora rya kabiri n'izava hagati ya Kenya na Sudani ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, naho Imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025 mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Ouganda.











AMAFOTO:Ngabo Serge-InyaRwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148077/live-djibouti-yakiriye-amavubi-muri-stade-amahoro-amafoto-148077.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)