Kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ukwakira 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye uruzinduko muri Uganda, aho yakiriwe na mugezi we w'icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.
Itangazo risoza urwo ruzinduko rivuga gusa ko abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku buryo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Kongo no ku mubano 'mwiza'usanzwe hagati ya Kongo na Uganda.
Ibikubiye muri iryo tangazo ni ubuhendabana, kuko nta mubano mwiza usanzwe hagati y'ibyo bihugu.
Icya mbere, ubutegetsi bwa Kongo ntibusiba gushyira Uganda n'uRwanda mu gatebo kamwe, bishinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ndetse Perezida Museveni akaba atarya indimi iyo avuga ko 'M23 irwanira impamvu yumvikana'.
Icya kabiri, ntiwashyira Uganda mu nshuti za Kongo, kandi bizwi ko Tshisekedi afata nk'umugambanyi umuntu wese umugira inama yo gushyikirana na M23, we yita umutwe w'iterabwoba. Nyamara Museveni yamaze kuvuga ko amahoro muri Kongo adashoboka hatabayeho gutega amatwi ibyifuzo bya M23, we asanga ' bitanagoranye'.
Icya gatatu, Perezida Museveni ni umwe mu bababajwe n'agasuzuguro Tshisekedi yagaragarije Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba(EAC), ubwo yirukanaga nabi ingabo z'uwo muryango zari zoherejwe kubungabunga amahoro muri Kongo, akazisimbuza iza SADC, atanagishije inama bagenzi be bahuriye muri EAC.
Rushyashya yashoboye kumenya impamvu nyakuri yajyanye Tshisekedi muri Uganda:
Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe, zituma buri munsi yigarurira uduce dushya. Nyuma yo gufata ibice binini muri teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru, ubu abarwanyi b'uwo mutwe bamaze kwinjira no muri Teritwari ya Walikale.
Bukurikije ingufu n' umuvuduko wa M23, ubutegetsi bw'i Kinshasa bufite ubwoba ko mu gihe gito yaba yigaruriye na Butembo muri teritwari ya Lubero, na Buniya mu ntara ya Ituri, kandi iramutse ihafashe byayorohera kugera no mu zindi ntara nka Tshopo, Haut-Uele na Bas-Uele.
Kubera rero ko muri utwo duce hari ingabo za Uganda zagiye kurwanya umutwe wa ADF, Tshisekedi yari muri agiye muri Uganda gutakambira Museveni ngo ingabo ze zizakumire M23, ziyibuze gushinga ibirindiro muri utwo duce. Mu rwego rw'agahimbazamusyi ndetse, Tshisekedi ngo yiteguye kwegurira Uganda ibirombe by'amabuye y'agaciro muri Ituri, nk'uko yari yahaye Abarundi na Afrika y'Epfo ibirombe bya Rubaya nubwo M23 yahise ibibambura.
Amakuru yizewe aravuga ko Perezida Museveni yirinze kugira izeserano iryo ari ryo ryose aha Tshisekedi, kuko agisanga ibibazo bya Kongo bidashobora kurangizwa n'imbaraga za gisirikari. Yongeye gusaba ubutegetsi bwa Kongo kuva ku izima bugashyikirana na M23, maze Tshisekedi udakozwa ibiganiro n'uwo mutwe arahambira, arataha.
Abategetsi bombi kandi banagarutse ku mushinga wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga rya Kongo. Perezida Museveni yabwiye Tshisekedi ko atifuza kwivanga muri icyo kibazo kireba gusa Abakongomani, ariko amugira inama ko mu gihe abaturage bagaragaza ko batishimiye uwo mushinga, yawureka, kuko warushaho koreka Kongo, n'ubundi isanganywe ibibazo bikigoye kubonerwa umuti.
Ngibyo rero ibyajyanye Tshisekedi muri Uganda, aho yavuye nta nkunga ifatika ya Perezida Museveni atahanye.
The post Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda appeared first on RUSHYASHYA.