ULK yakiriye abanyeshuri bashya barenga 2000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyeshuri bakiriwe ku mugaragaro n'Ubuyobozi bwa Kaminuza bakaba bagizwe n'abagera ku 1353 baziga muri ULK i Kigali, 249 baziga mu Ishami ryayo rya Gisenyi n'abandi 437 baziga mu n'Ishuri Rikuru ry'ubumenyangiro (UPI) i Kigali.

Nk'uko bitegenwa n'itegeko rigena imitunganyirize y'uburezi; uyu muhango watangijwe n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa ULK, Prof. Dr Nyirishema Jean Marie Vianney.

Ubwo abo banyeshuri bashya bakirwaga ku mugaragaro, Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze ULK na UPI yatangiye ashimira Imana ndetse ashimira Ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda buyobowe na Perezida wa Paul Kagame kandi ashimira Minisiteri y'Uburezi binyuze mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza, ku imikoranire myiza bafitanye mu kongera ireme ry'uburezi.

Prof.Dr. Rwigamba kandi yahaye ikaze abanyeshuri bose by'umwihariko abaturutse mu bihugu bitandukanye by'amahanga birenga 34, abasaba kwisanga mu Rwanda nk'abari mu rugo, bakigira ku budasa bw'u Rwanda bagamije guteza imbere ibihugu bakomokamo.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sikubwabo Cyprien, yavuze iyo Kaminuza imaze gutera intambwe nini mu kwakira abanyeshuri bo mu bihugu byinshi kandi ko bahasanga uburezi bufite ireme.

Ati 'Ntitwakira abanyeshuri bo mu Rwanda gusa ahubwo harimo n'abanyamahanga aho dufite abakomoka mu bihugu birenga 34 bya Afurika n'ahandi. Abo bose baza bazanywe no kwiga kandi twiteguye kubaha uburezi bufite ireme".

Dr. Sikubwabo kandi yahaye umukoro abo banyeshuri bashya uzatuma bagera ku ntego zabo.

Yagize ati 'Turabashishikariza kwiga mukavamo ingirakamaro ku rwego rw'Igihugu kandi mukaba abantu bashobora guhindura Isi. Ndabashishikariza kandi kwiga mubikunze kandi mukubahiriza n'amategeko y'Igihugu ndetse n'aya ULK, ni bwo muzagera ku ntego zanyu kandi nizera ko buri wese afite intego yamuzanye".

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya ULK, Eng. Musabyimana Jean Pierre yavuze ko abanyeshuri bigishwa imyuga n'ubumenyingiro bitezweho umusanzu ukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere ry'Igihugu.

Yagize ati 'Turi kwifashisha icyerekezo cya Leta tukagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo ikeneye ku baturage bayo. Ubu dutanga impamyabushobozi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza bijyanye n'ibyari bikenewe mu cyerekezo 2020 ariko vuba aha turatangira gutanga impamyabushobozi z'ikiciro cya kabiri mu myuga n'ubumenyingiro".

Uyu muyobozi yavuze ko ibikenewe byose UPI yamaze kubikora ngo itangire kwigisha ayo masomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza y'imyuga n'ubumenyingiro igisigaye kikaba ari ukwemererwa gusa.

Abanyeshuri bahabwa izo mpamyabushobozi yavuze ko bazatanga umusanzu ukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iterambere Leta iteganya ndetse ko hari inganda ziteguye kuzaha abo banyeshuri imenyerezamwuga.

Ubuyobozi bwa ULK na UPI butangaza ko amarembo agifunguye mu kwakira abanyeshuri bashya mu mashami yose muri uyu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 utangiye baba abigira i Kigali ndetse no ku ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Kaminuza iracyakomeza kwakira abanyeshuri babyifuza mu mashami yayo atandukanye.

Mu minsi ya vuba kandi amacumbi agenewe kwakira abanyeshuri barenga 1200 yubatswe muri iyo Kaminuza na yo araba yatangiye kwakira abanyeshuri haba abiga ku manywa, ku mugoroba cyangwa mu mpera z'icyumweru.

ULK ifite abanyeshuri biga mu mashami atandukanye
Ubuyobozi bwa ULK bwakereye kwakira abanyeshuri bashya
Prof.Dr. Rwigamba kandi yahaye ikaze abanyeshuri bose by'umwihariko abaturutse mu bihugu bitandukanye by'amahanga birenga 34, abasaba kwisanga mu Rwanda
Abanyeshuri bashya bakiriwe barenga 2000
Kaminuza ya ULK kuyobokwa n'abanyamahanga benshi
Abanyeshuri bakiriwe baziga muri ULK nka Kaminuza ndetse no mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya ULK
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sikubwabo Cyprien yavuze iyo Kaminuza imaze gutera intambwe nini mu kwakira abanyeshuri bo mu bihugu byinshi kandi ko bahasanga uburezi bufite ireme
ULK ni Kaminuza ikomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga

Amafoto: Rusa Willy Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-yakiriye-abanyeshuri-bashya-barenga-2000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)